Polisi Ivanwe Mu Byo Gufata Abana Baba Ku Muhanda- CLADHO

Kimwe mu bibazo byugarije umuryango nyarwanda ni abana baba ku mihanda yo hirya no hino mu gihugu. Uzabasanga mu mihanda yo mu Mijyi minini yose.

Uburyo inzego z’umutuzo rusange (public order) ni ukuvuga Polisi n’izindi bakorana harimo n’iz’ibanze zikura abo bana ku mihanda hari bamwe basanga budakwiye kuko buhutaza abana.

Abana bamwe barafatwa bakurizwa imodoka bakajyanwa ahantu ho guhugurirwa ngo barebe ko baba abana beza ariko muri uko gufatwa hari ubwo hakoreshwa imbaraga zitari ngombwa ku mwana.

Prof Jeannette Bayisenge ubwo yari akiri Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yigeze kuvuga ko imidugararo mu ngo ari kimwe mu bitera abana kujya mu muhanda ngo barebe ko ari ho baruhukira iyo rwaserera.

- Advertisement -

Ushingiye kuri ibi, uhita wumva ko nta mwana wanga iwabo ahubwo yanga uko iwabo babanye cyangwa babayeho.

Mu muhanda, umwana ahasanga amahoro aruta ayo yasize iwabo kuko aba yishyira akizana.

Birumvikana ko ibyo aba abona nk’amahoro biba bitazaramba kuko aba atiga kandi akaba ashobora kuhahurira n’akaga gaterwa n’uko yagirirwa nabi cyangwa indwara zikamurembya.

Induru mu ngo, ubukene no gukoreshwa imirimo ivunanye biri mu by’ibanze bitera abana guhunga imiryango cyangwa bakava mu ishuri.

Inzego za Leta na Sosiyete sivile bavuga ko kugira ngo abana bishimire kuba iwabo, bereke kujya mu muhanda ari ngombwa ko ibitera amakimbirane akomeye mu ngo bigabanywa kuko kubihagarika burundu byo bidashoboka.

Mu gufata abana ngo basubizwe iwabo cyangwa bajyanwe mu bigo bibagarurira uburere, umwe mu bakozi muri umwe mu miryango ya Sosiyete sivile nyarwanda, CLADHO, asaba ko byajya bikoranwa ubumuntu bwinshi.

Evariste Murwanashyaka yabwiye RBA ko umwana ufite ibibazo adakwiye guhigwa nk’uko bahiga ibisambo.

Murwanashyaka yagaragaje ko gahunda zo kuvana abana mu muhanda zikwiye gukorwa n’abantu babifitemo ubumenyi bwihariye, babikorana ubumuntu hatabayeho guhutaza umwana.

Amategeko aho ava akagera avuga ko umwana ari uwo kurindwa kandi ahora ari umunyantege nke.

Ati: “ Twe uko tubibona, tubona inzego z’umutekano zikwiye kuva muri gahunda zo kuvana abana mu mihanda ahubwo hakazamo abantu basobanukiwe iby’uburenganzira bw’umwana”.

Evariste Murwanashyaka

Avuga ko bibabaje kuba iyo DASSO, abanyerondo n’abandi bakora mu nzego z’umutekano baje gufata abana ngo babajyane i Gitagata  cyangwa ahandi, babahiga nk’abahiga ibisambo.

Ibi bituma abana bacengana n’izo nzego bamara kubona ko zigiye bagahita bigarukira mu mihanda, aho baba bafata nk’iwabo.

Murwanashayaka avuga ko akenshi iyo abashinzwe umutekano baje mu bintu runaka, abantu bahita bumva ko baje guhiga abagizi ba nabi kandi abana si abagizi ba nabi.

Aha Leta inama y’uko ahantu hazwi ko hakunze kugaragara abana baba mu muhanda hakwiye gushyirwa Ibiro abana bazajya bajya gutangiramo ibibazo byabo, abakora muri ibyo Biro nabo bakaba ari abantu baganira n’abo bana bakamenya ibibazo byabo.

Kuri we, abo bantu nibo bashobora gukoreshwa mu muhati wo kuvana abana mu muhanda.

Polisi hari ukundi ibisobanura…

Taarifa yabajije Umuvugizi wa Polisi Assistant Commissioner of Police( ACP) Boniface Rutikanga icyo avuga ku byo CLADHO isaba avuga ko mu by’ukuri ‘badakura’ abana mu muhanda nkabafata ibisambo.

Rutikanga avuga ko Polisi n’abandi bakora mu nzego z’umutekano n’ituze rusange bazi neza ko umwana ari umuziranenge kandi ko akwiye kurindwa.

Ku rundi ruhande, ACP Rutinga yemeza ko hari ubwo biba ngombwa ko umwana wirutse yashakishwa agafatwa kugira ngo akurwe mu mimerere imushyira mu kaga aba asanzwe abamo.

Ati: “ Rimwe na rimwe biba ngombwa ko bashakishwa kugira ngo bavanwe muri iyo mirere, harebwe uko basubizwa mu miryango yabo”.

ACP Rutikanga

Kubera ko abana baba ku muhanda baba badashaka kuhava, hari ubwo abashinzwe ituze rusange n’umutekano mu baturage bashakisha abo bana, uwirutse bikaba ngombwa ko bamwirukaho.

Intego ariko iba ari iyo kubakura mu mibereho ibashyira mu kaga baba basanzwe bamenyereye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko igitekerezo cy’uko hari abantu bakora gisosiyali bashyirwa muri ibyo bikorwa nacyo ari igitekerezo kiza ariko ko nabo baba bagomba gukorana n’abashinzwe umutekano.

Icyakora avuga ko hari ubwo biba ngombwa ko abo bana bafatwa binyuze mu kubashakisha.

Minisiteri y’uburezi, iy’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, UNICEF n’ikigo gishinzwe kurengera abana baherutse gutangiza uburyo ‘bukomatanyije’ bwo guhuriza hamwe amakuru ku bana bityo no kubitaho bikazakorwa muri ubwo buryo.

Ni uburyo bise National Child Protection Case Management.

Ababutangije bavuga ko buzafasha abana bahuye n’ibibazo bitandukanye birimo n’ihohoterwa kubona ubufasha bukomatanyije kandi butangiwe igihe.

Uburyo CPCM iteguye, bushamikiye kuri politiki y’uburezi bw’umwana yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda.

Mu buryo butandukanye, hakorwa byinshi ngo ubuzima bw’abana b’Abanyarwanda bube bwiza n’ubwo hakiri urugendo rurerure.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version