Mu Karere ka Gicumbi habereye urubanza rwaburanishirijwe mu ruhame aho ubushinjacyaha burega abantu barenga 10 gucuruza no gukwirakwiza urumogi na kanyanga mu baturage.
Saa sita zirenzeho iminota mike nibwo abo bantu bari batangiye kwisobanura kubyo Ubushinjacyaha bubarega k’ubujurire bakoze nyuma y’uko Urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi rubahamije ibyaha byo gutunda no gukoresha urumogi na kanyanga.
Abo bantu bamaze guhamwa n’ibyaha bagakatirwa, barajuriye kandi bose hamwe bagera kuri 13.
Mu kwiregura, bamwe muri bo bameye icyaha ariko buryo butuzuye, bakavuga ko icyo bakoze ari ugusoma ku gacupa karimo igisukika ariko batari bazi ko ari kanyanga, bityo bakavuga ko ibyo bahamijwe n’urukiko atari byo ahubwo bifite indi nyito n’igisobanuro.
Muri bo harimo umumotari wavuze ko yatwaye umuzigo kuri moto yari yahawe n’umugenzi ariko ko atari ikiwurimo.
Ati: “Natwaye umuzigo nari mpawe n’umuntu ngo muwumugereze ahantu ariko sinari nzi ko harimo urumogi.”
Mu kubemeza ibyaha, ubushinjacyaha bushingira ku buhamwa bwatanzwe n’umwe mu bakora mu nzego z’umutekano wigize umuguzi w’urumogi agamije kubafatisha kandi yabigezeho
Uwo muntu ngo yahamagaye umwe muri abo bacuruzi kuko yumvaga akeneye gushakisha amakuru amubaza niba yamufasha kubona urumogi undi arabyemera, amubwira ko akeneye ibilo 50 hanyuma uwo muntu aza gufatwa.
Ubwo buhamya buri mubwo Ubushinjacyaha bushingiraho busaba urukiko guhamya ibyaha abo bantu.
Ibindi bushingiraho ni ibyo abo bakekwaho ibyaha biyemereye ubwo babazwaga mu Bugenzacyaha, aho buri wese yavugaga uruhare rwe muri ibyo byose.
Bagenzi bacu ba RBA bari aho uru rubanza rwabereye bavuga ko abaturage baje kurukurikira bavuga ko kuburanishiriza mu ruhame abantu bakekwaho ibiyobyabwenge ari uburyo bwo gutuma abandi babicikaho.
Abaturage bavuze ko ibyo biramutse bibaye kenshi, hari abo byakura umutima, bakazibukira gukoresha ibiyobyabwenge mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Imiburanishirize nk’iyi, iri kuba mu rwego rwo gukurikiza gahunda y’Icyumweru cy’Ubutabera cyatangiye tariki 08 kuzageza tariki 19, Ukuboza, 2025.
Kizakorerwamo ubukangurambaga ku kamaro k’ubutabera bushingiye k’ubuhuza hagamijwe guhana no kunga aho kuba ubutabera bufunga.
Ubwo yatangizaga iki Cyumweru, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Domitille Mukantaganzwa yavuze ko politiki y’ubutabera muri iki gihe ari iyo guhuza Abanyarwanda, bakirinda ko habaho gufungwa kuko bihendesha abantu, ntibibunge kandi ingaruka zo gufungwa zikagera ku miryango y’Abanyarwanda n’igihugu muri rusange.
Akarere ka Gicumbi kari mu turere tw’Intara y’Amajyaruguru tugaragaramo ubucuruzi bwa kanyanga n’urumogi kurusha utundi.
Gakurikirwa n’Akarere ka Burera, twombi tukaba duhana imbibi na Uganda, igihugu akenshi gitungwa agatoki ko ari cyo ibyo biyobyabwenge bikunze guturukamo.