Abaturage bujuje ibisabwa bagera kuri miliyoni 44 bazindukiye mu matora y’Umukuru w’igihugu muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Iki gihugu gituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni hafi 100.
Baratora Perezida wa Repubulika n’Abadepite ku rwego rw’igihugu n’abo mu Ntara zabo.
Baratora kandi abajyanama mu Ntara.
Muri ayo matora yose, ay’Umukuru wa DRC niyo ahanzwe amaso n’abaturage ba DRC n’ahandi ku isi.
Ku ikubitiro abantu 26 nibo bari biyandikishije kuzahatanira iyi ntebe iruta izindi ariko ubu hasigaye 19 gusa barimo umugore umwe.
Bamwe bahisemo kwihuza na Perezida Tshisekedi abandi bihuza na Katumbi.
Abandi bakomeye mu biyamamaza ni Prof Denis Mukwege na Martin Fayulu.
Icyakora hari ibice by’iki gihugu bitari bubemo amatora kubera ko bidatekanye na gato.