Muhanga: Amaze Imyaka 18 Agendera Ku Irangamuntu Itari Iye

Mu Mudugudu wa Murehe, Akagari ka Gasagara mu Murenge wa Rongi muri Muhanga hatuye umugabo witwa Niyotwisunga Isaïe w’imyaka 47 y’amavuko ufite irangamuntu amaranye imyaka 18 yanditse mu mazina ya Kayisire Godefroid.

Ati: “Nagerageje gukosoza biranga mpamana iyi mfite gusa ntabwo binshimisha.”

Bagenzi bacu ba UMUSEKE bamubajije niba ntacyo yaba yishinja , avuga ko ‘ntacyo’.

Yavuze ko yagiye gusaba ko bamuha indangamuntu mu Murenge wa Nyamabuye, basohora iyanditse mu mazina ya Kayisire Godefoid ashatse gukosoza ntibyakunda kugeza ubu akaba ayimaranye Imyaka 18 yose.

- Advertisement -

Uyu mugabo avuga ko impamvu yatumye ayitunga muri ayo mazina ari uko ifoto iriho ari iye ndetse n’izina ry’umubyeyi we umwe (Nyina).

Afite abana barindwi.

Umwe muri bo yagize ati: “Twese uko turi abana be  barindwi bamwe banditse ku mazina nyayo ya Data, abandi banditse mu mazina ya Kayisire Godfroid.”

Akekwaho Jenoside…

Amakuru UMUSEKE wahawe n’uwari Umuhuzabikorwa w’Inkiko Gacaca mu Karere ka Muhanga n’aka Kamonyi bavuga ko uyu Niyotwisunga Isaïe yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yakatiwe Imyaka 15 n’Urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Kiyumba.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Muhanga Ingabire Benoît avuga ko nta makuru yimbitse afite kuri uyu mugabo, ariko ko agiye kubikurikirana kugira ngo amenye ukuri kubimuvugwaho.

Niyotwisunga Isaïe wiyise Kayisire Godfroid atuye mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Gifumba Umurenge wa Nyamabuye.

Afite abagore babiri  n’abana barindwi kandi abo bagore bombi nta n’umwe basezeranye mu mategeko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version