DRC: Abavuye Mu Byabo Barakaye Ngo Barashaka Gutaha Ku Ngufu

Amakuru ava mu Mujyi wa Goma aravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki 12, Nzeri, 2024 abari baravanywe mu byabo n’intambara muri uyu mujyi baramukiye mu myigaragambyo basaba ko bemererwa bagataha iwabo.

Bavuga ko inzara igiye kubatsinda mu nkambi, bakemeza ko aho kuzira inzara wazira amasasu.

Umunyamakuru ukorera i Goma witwa Justin Kabumba yanditse kuri X ko abaturage bamwe batambitse bariyeri mu mihanda kugira ngo hatagira utambuka atabanje kureba agahinda kabo.

Umwe muri abo bigaragambya yagize ati: “ Ntitugiye kuzicwa n’inzara kandi twarasize imyaka mu mirima iwacu. Guverinoma igomba kudusubiza mu byacu”.

Abo baturage bavuga ko imibereho yo mu nkambi ikomeye ku buryo kurwara ukabona imiti ari amahirwe akomeye.

Intambara imaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukaasi ya Congo yavanye benshi mu byabo abandi bahasiga ubuzima.

M23 imaze igihe irwana n’ingabo z’iki gihugu, ikavuga ko ishaka ko abaturage bacyo bavuga Ikinyarwanda bahabwa amahirwe angana n’ay’abandi bahatuye.

Ubuyobozi bwa M23 buvuga ko bwatumye abarwanyi bayo begura imbunda barwana na Leta.

Leta ya DRC yo ivuga ko abo barwanyi batakwishoboza iriya ntambara, ko u Rwanda na Uganda ari byo bihugu bibari inyuma.

Yaba u Rwanda yaba na Uganda bose bahakana gufasha uyu mutwe, u Rwanda rwo rukemeza ko ikibazo kiri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kireba abayituye na Leta yabo.

Umujyi wa Goma bivugwa ko ari wo mujyi wa Kabiri wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo nyuma ya Kinshasa, Umurwa mukuru.

Ni umujyi kandi w’ingirakamaro no ku Rwanda kuko abawutuye bakunze guhahirana n’Abanyarwanda.

Abatuye Akarere ka Rubavu nibo ba mbere bahahirana n’abaturage ba Goma.

Ibi, ku rundi ruhande, bituma iyo umutekano ari mucye i Goma bitera abatuye Rubavu gukuka umutima kuko hari n’ubwo ibisasu byambuka bikava yo bikagwa mu Rwanda.

Ubuhuza bwa Angola burakomeje mu rwego rwo kureba uko ibyo u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo bitumvikanaho byakemurwa, amahoro akagaruka.

Ubwo buhuza bukorwa ku nzego zo hejuru muri Politiki n’ubutasi bwa gisirikare.

Icyakora M23 yo ivuga ko ibiganirwa byose ntacyo bizageraho mu gihe idatumirwa ngo nayo igire icyo isaba.

Kuri iyo ibyo biganiro ntacyo biyirebaho.

Imvugo nk’iyi iri muzirakaza ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi ubibonamo agasuzuguro  ndetse akaba yarigeze kwerurira isi ko ashobora kuzatera u Rwanda.

U Rwanda ruvuga ko rwiteguye icyo ari cyo cyose cyashaka kuruhungabanyiriza umutekano, aho cyaba giturutse hose.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version