Uko Umukino Ukomeye Wa Basketball Waraye Urangiye…

Umukino wa mbere mu ya kamaramampaka (Playoffs) muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda waraye uhuje Patriots BBC na APR BBC warangiye iya mbere itsinze iya kabiri ku manota 83 kuri 71.

Ni umukino wa mbere mu ruhererekane rw’imikino irindwi izakinwa muri uru rwego.

Mu mukino waraye ubaye, Patriots BBC yakinishije abakinnyi bayo bakomeye barimo Prince Ibeh, Perry William na Branch Stephaun.

APR BBC yo yakinishije abayo b’abahanga barimoIsaiah Jaleel, Diarra Aliou Fadiala na Axel Mpoyo nabo bari bahanzwe amaso ariko ntibayigeza ku ntsinzi yari yizeye.

Isaiah Jaleel wa APR BBC niwe watangiye yinjiza amanota abiri y’uyu mukino, mu gihe Nyamwasa Bruno we yatsinze amanota atatu abanza ya Patriots.

Patriots BBC yarangije agace ka mbere iri imbere kurusha APR kuko yari ifite amanota 21 ku manota 15.

Uwo murego niwo yagarukanye mu gace ka kabiri kuko nako yakegukanye ku manota 31, APR BBC yo yari ifite amanota 13.

Ubwo bavaga kuruhuka ku nshuro ya kabiri baje gukina agace ka gatatu, APR BBC yari ifite amashagaga yo gukuramo ikinyuranyo, birayihira yegukana ako gace ku manota 22 kuri 16 ariko ntibyabuza ko iyo bari bahanganye iguma imbere ku giteranyo rusange cy’amanota yose.

Agace ka kane ari ko ka nyuma nako APR BBC yokeje igitutu Patriots BBC ikoresheje abakinnyi bayo bakomeye ari bo Isaiah Miller na Diarra Aliou ndetse iranagatsinda.

Yagatsinze ku manonota 21 kuri 15.

Uyu muhati ariko ntacyo watanze kuko bitabujije ko igiteranyo rusange cy’amanota yose cyahaye intsinzi Patriots BBC ku manota 83 kuri 71.

Umukino wa kabiri uteganyijwe kuwa Gatandatu taliki 14, Nzeri, 2024 muri BK Arena.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version