DRC: Ba Guverineri B’Intara N’Abadepite Bamaze Amezi 6 Badahembwa

Si M23 gusa iri gushyira igitutu ku butegetsi bwa Felix Tshisekedi ikoresheje imbunda, ahubwo hari n’igitutu cya ba Guverineri n’Abadepite basaba guhembwa ibirarane by’umushara by’amezi atandatu.

Ni ihurizo ku butegetsi bw’i Kinshasa bwitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu mu mezi make ari imbere mu mwaka wa 2024.

Abadepite baraye bahuriye mu Nama yaguye ibahuza buri mwaka, bakaganira ku bibazo bireba igihugu.

Iyi Nama wayigereranya n’Inama y’Umushyikirano ibera mu Rwanda buri mwaka.

- Advertisement -

Depite w’Intara ya Maï-Ndombe witwa Rita Bola niwe wazamuye ikibazo cy’ibirarane by’imishahara ku Badepite no kuba Guverineri.

We na bagenzi be bavuga ko umwaka ugiye kurangira bahembwe amezi atandatu gusa, bakaba barategereje guhembwa andi atandatu amaso agahera mu kirere.

Hejuru y’iki kibazo, aba bayobozi bavuga ko Intara za DRC zikeneye n’amafaranga zasabye Guverinoma y’i Kinshasa kugira ngo zishobore kwita ku bibazo bizireba birimo gutanga umutekano mu baturage no gutegura neza amatora azaba mu gihe gito kiri imbere.

Radio Okapi yabonye inyandiko mvugo abo bayobozi bagiranye.

Iyo nyandiko ivuga ko binubira ko ubutegetsi bwo ku rwego rw’igihugu bwivanga mu mikorere y’Intara kandi Itegeko nshinga riziha ubuzima gatozi bwo kugena uko zikora hanyuma zigatanga raporo hejuru.

Hamwe muhinubirwa ni imikoreshereze y’imari mu mishinga iba igomba gucungwa n’Intara ubwazo.

Mu ngingo abo bayobozi bizeho harimo no kwibaza impamvu zituma imyanzuro bemeje mu Nama zabanjirije iriya guhera mu mwaka wa 2009 itarigeze ishyirwa mu bikorwa ku rwego rushimishije.

Ndetse ngo iki ni ikibazo na Perezida Tshisekedi ubwe yabagejejeho, abasaba kubikosora.

Repubulika ya Demukarasi ya Congo igizwe n’Intara 26 na Teritwari 145.

Inama iri kuba muri iyi minsi yari yarateganyirijwe kuzabera i Kalemie, Umurwa mukuru w’Intara ya Tanganyika ariko iza kwimurirwa i Kinshasa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version