Abajura bibye Radio ya Kiliziya ya Bethsaida iri ahitwa Kasindi-Lubira basiga yera. Ubu bujura bukorewe iki gitangazamakuru nyuma y’uko mu minsi micye ishize hari umunyamakuru wa Radio Maria wiciwe i Goma ari gutaha.
Ku wa Gatandatu taliki 28, Nzeri, 2024 nibwo abo bajura bacucuye iriya radio yitwa mu Gifaransa La Radiotélévision communautaire évangélique Bethsaida (RTCEB).
Hari mu kabwibwi ko kuri uwo munsi ushyira uwo ku Cyumweru.
Radio Okapi yanditse ko abo bajura bibye hafi buri kintu cyari kiri muri studio y’iyo radio yigisha inyigisho za kidini yari isanzwe ikorera mu gace kitwa Congo ya Sika mu bilometero 80 uvuye mu Mujyi wa Beni muri Kivu y’Amajyaruguru.
Umuyobozi mukuru w’iyi radio witwa Jeannot Asante avuga ko ubwo abo bajura bibaga iriya radio umutekenisiye wayo yari yagiye gufata amafunguro, baboneraho gukora ubwo bujura.
Avuga ko abo bajura bahengereye tekinisiye agiye ku meza, ndetse imvura iri kugwa burira igipangu bagwa ku gisenge baragipfumura barangije batwara mudasobwa ebyiri, ibyuma bibiri binini bareberaho gahunda uko iteye( screens), batwara n’icyuma cyohereza cyangwa kikakira amajwi, bita récepteur radio.
Umuyobozi wa Radio RTCEB asaba abagiraneza kuyitera inkunga kugira ngo irebe uko yakubura umutwe yongere gukora..
Ati: “ Kuba batwibye byadushenguye bidusiga iheruheru. Turamagana ubu bujura ariko tunasaba abagiraneza kutuba hafi bakadutera inkunga tukareba uko twasubukura ibiganiro”.