DRC: Barashaka $400 Ngo Barekure Umushinwa Bashimuse

Ba rushimusi bo muri Tanganyika ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo  bavuga ko bazarekura Umushinwa baherutse gushimutana n’umuturage wa Congo ari uko bishyuwe $400 ni ukuvuga Frw 400,000 birengaho make.

Bombi bashimutiwe ku muhanda Kalemie-Kabimba (Tanganyika).

Guverineri wa Teritwari ya Kalemie witwa John Mutombo yabwiye Radio Okapi ko yahamagaye umwe muri ba rushimusi amubaza impamvu bashimuse bariya bantu n’icyo bashaka ngo babarekure, undi asubiza ko babikoze kubera ko bashaka amadolari($).

Biracyari mu biganiro ngo harebwe niba ayo mafaranga yaboneka, abo bagabo bakarekurwa.

- Advertisement -

Abatuye kiriya gice babwiye itangazamakuru ko gushimuta Abashinwa n’abaturage ba DRC baca muri uriya muhanda, ari ikintu gisanzwe.

Kubera ko ari wo nyabagendwa kurusha indi, abo bakozi bo mu birombe by’amabuye y’agaciro bakunze kuhaca kandi ngo hari ubwo bahahurira n’ibyago.

Iyi ngo ni inshuro ya kane bahashimutira Umushinwa, akarekurwa ari uko hatanzwe amafaranga.

Leta irasabwa kuhashyira abashinzwe umutekano benshi kugira ngo bakome mu nkokora abo ba rushimusi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version