Urwango Ku Banyamerika Mu Bihugu By’Abarabu Ruri Kuzamuka

Abahagarariye Leta zunze ubumwe z’Amerika mu bihugu by’Abarabu baherutse guhamagara mu Biro bishinzwe ububanyi n’amahanga babwira ubiyobora witwa Antony Blinken ko amakuru y’ubutasi abageraho avuga ko Abarabu benshi bafitiye Amerika urwango kubera ubufatanye bwayo na Israel.

CNN ivuga ko nayo yabonye amakuru ava muri za Ambasade z’Amerika mu bihugu by’Abarabu avuga ko barakariye cyane Amerika kuva itangaje ko, mu buryo budasubirwaho, iri inyuma ya Israel nyuma y’uko iki gihugu gihagurukiye kurwanya Hamas muri Palestine.

Amakuru ava muri Oman avuga ko hari yo abaturage benshi bafite umujinya w’uko Amerika yahagurukiye gufasha Israel, igihugu benshi mu bihugu by’Abarabu bavuga ko ari cyo gashozantambara.

Abantu bizewe muri Oman bavuga ko ubufanye hagati ya Amerika na Israel mu kurwanya Hamas bwahaye Israel kumva ko ishobora gukora ibyaha by’intambara ntawe uyikozeho.

- Kwmamaza -

Ubu butumwa bwageze kuri CNN bwoherejwe n’umwe mu bakozi bakomeye muri Ambasade yayo i Muscat, umurwa mukuru wa Oman, kandi yabusangije CIA, FBI n’inama nkuru y’umutekano ya Amerika.

Mu gihe abashinzwe gusesengura amakuru nk’ayo bari bakiyanonosora, ubundi butumwa nk’ubwo bwaturutse muri Ambasade y’Amerika mu Misiri.

Bwavugaga ko ibyo Biden ari gukora mu gufasha Israel mu bikorwa byayo muri Palestine birenze  mu bugome kure  cyane ibyo abandi bakuru b’Amerika bakoze mbere ye.

Ubutegetsi bwa Biden buvugwaho kudashyira igitutu gihagije kuri Netanyahu ngo ahagarike gusenya Gaza yose cyangwa ngo atange agahenge gahagije kugira ngo abahunze Gaza bagezweho inkunga y’ibiribwa ihagije.

Aka gahenge ni ko abanyamakuru bise ‘humanitarian pause’.

Mu rwego rwo kumva icyo Abarabu muri rusange babivugaho, mu mpera z’Icyumweru gishize, mu bwami bwa Jordan  habereye inama yahuje Antony Blinken n’abadipolomate bakomeye ba Misiri, Qatar, Leta zunze ubumwe z’Abarabu ndetse na Arabie Saoudite.

Yari yatumiwemo kandi Umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi muri Palestine bita Fattah.

Abadipolomate babwiye Amerika ko hagomba kubaho guhagarika ibitero bya Israel, Blinken abasubiza ko ‘ibyo bidashoboka’ kubera ko kubikora byaha Hamas umwanya wo kwisuganya no kongera kugaba ibitero kuri Israel.

Icyakora ngo Israel yemeye ko hari amasaha izajya ihagarika intambara kugira ngo hagire imfashanyo igezwa ku bayikeneye.

N’ubwo muri rusange Amerika ishyigikiye Israel ariko amakuru agera kuri CNN avuga ko hari bimwe ikora bitanezeza bamwe mu bayobozi ba Amerika.

Ibyo birimo amashusho yerekana abana, abagore n’abandi bantu bicwa n’ibisasu Israel irasa mu bice ivuga ko biba ari ‘indiri’ y’abarwanyi ba Hamas.

Ifoto@ WhiteHouse: Flickrphotos

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version