Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Buri Mupolisi Yahawe $100 Ngo Ajye Kwivuna Abigaragambya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

DRC: Buri Mupolisi Yahawe $100 Ngo Ajye Kwivuna Abigaragambya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 January 2024 2:15 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Hari video iri ku mbuga nkoranyambaga yerekana umupolisi mukuru witwa Magnat ari guha buri mupolisi wa DRC inoti ya $100, uyihawe agahita yurira indege.

Amagambo akurikiye iyo video avuga ko ari amafaranga y’agahimbazamusyi Perezida(uherutse gutangazwa ko yatowe) Felix Tshisekedi yahaye abapolisi yohereje mu bice bitandukanye bya DRC ngo baburizemo abari kwigaragambya bamagana ibiherutse kuva mu matora by’uko ari we wayatsinze.

Buri wese yahawe $100

Muri iyo video hagaragara uwo mupolisi aha buri wese iyo noti, kandi buri mupolisi yahitaga yiruka yurira indege ya kajugujugu yumvikana iparitse iri guhinda.

Buri mupolisi kandi aba afite imbunda n’igikapu bigaragaza ko bari bagiye muri operation.

Mu minsi mike ishize, abari bahanganye na Tshisekedi mu matora y’Umukuru w’igihugu barimo Martin Fayulu na Moïse Katumbi batangaje ko batemera ibyavuye mu matora bityo ko hakwiye gutegurwa andi.

Bahise basaba abarwanashyaka babo ko bazindukira mu myigaragambyo bamagana ibyavuye muri ariya matora.

Polisi yaje kubakoma imbere, barahangana ndetse bamwe bahasiga ubuzima, abandi barafungwa.

Uyu mupolisi niwe wahaga buri wese amadolari

Hagati aho kandi hari urubyiruko rw’ahitwa Kikula, muri Likasi  mu Ntara ya Haut-Katanga narwo ruherutse gukozanyaho na Polisi ubwo bigaragambyaga bavuga ko umukandida wabo Katumbi yibwe amajwi.

Me Hervé Diakese uvugira ishyaka Ensemble pour la République rya Katumbi nawe avuga ko abantu badakwiye kwemera ibyavuye muri ariya matora kubera ko ngo ari ibinyoma byahimbye n’abo kwa Tshisekedi.

Diakese asaba abantu guhaguruka bakabyamagana.

Me Hervé Diakese uvugira ishyaka Ensemble pour la République rya Katumbi

Hagati aho, Komisiyo y’amatora yatangaje ko abataranyuzwe n’ibyatangajwe mu matora, bafite iminsi ibiri( amasaha 48) yo gutanga ubujurire, bitaba ibyo hakazategurwa umunsi wo kurahiza uwatangajwe ko ari we watsinze.

TAGGED:AbapolisiAmajwiAmatoraKatumbiKwigaragambyaTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hari Abambwiye Ko Ibyo Gutera u Rwanda Tshisekedi Yavugaga Yikiniraga
Next Article Rwanda: Umugabo Wa Gatatu Yanizwe N’Inyama Arapfa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Tekeniki Zifasha Inyoni Kuguruka Zigishije Abantu Gukora Indege

Intambara Ya Dipolomasi Hagati Ya Israel Na Afurika Y’Epfo Irafata Indi Ntera

DRC: Abantu 200 Bishwe N’Ikirombe

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

Umukinnyi Ukomeye Wa Kepler WBBC Yaguzwe Na REG WBBC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Burundi: Ndikuriyo Yongeye Gutorerwa Kuba Umunyamabanga Mukuru Wa CNDD-FDD

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Ububiligi Bwijeje DRC Gukomeza Kuyiba Hafi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?