DRC: Buri Mupolisi Yahawe $100 Ngo Ajye Kwivuna Abigaragambya

Hari video iri ku mbuga nkoranyambaga yerekana umupolisi mukuru witwa Magnat ari guha buri mupolisi wa DRC inoti ya $100, uyihawe agahita yurira indege.

Amagambo akurikiye iyo video avuga ko ari amafaranga y’agahimbazamusyi Perezida(uherutse gutangazwa ko yatowe) Felix Tshisekedi yahaye abapolisi yohereje mu bice bitandukanye bya DRC ngo baburizemo abari kwigaragambya bamagana ibiherutse kuva mu matora by’uko ari we wayatsinze.

Buri wese yahawe $100

Muri iyo video hagaragara uwo mupolisi aha buri wese iyo noti, kandi buri mupolisi yahitaga yiruka yurira indege ya kajugujugu yumvikana iparitse iri guhinda.

Buri mupolisi kandi aba afite imbunda n’igikapu bigaragaza ko bari bagiye muri operation.

- Kwmamaza -

Mu minsi mike ishize, abari bahanganye na Tshisekedi mu matora y’Umukuru w’igihugu barimo Martin Fayulu na Moïse Katumbi batangaje ko batemera ibyavuye mu matora bityo ko hakwiye gutegurwa andi.

Bahise basaba abarwanashyaka babo ko bazindukira mu myigaragambyo bamagana ibyavuye muri ariya matora.

Polisi yaje kubakoma imbere, barahangana ndetse bamwe bahasiga ubuzima, abandi barafungwa.

Uyu mupolisi niwe wahaga buri wese amadolari

Hagati aho kandi hari urubyiruko rw’ahitwa Kikula, muri Likasi  mu Ntara ya Haut-Katanga narwo ruherutse gukozanyaho na Polisi ubwo bigaragambyaga bavuga ko umukandida wabo Katumbi yibwe amajwi.

Me Hervé Diakese uvugira ishyaka Ensemble pour la République rya Katumbi nawe avuga ko abantu badakwiye kwemera ibyavuye muri ariya matora kubera ko ngo ari ibinyoma byahimbye n’abo kwa Tshisekedi.

Diakese asaba abantu guhaguruka bakabyamagana.

Me Hervé Diakese uvugira ishyaka Ensemble pour la République rya Katumbi

Hagati aho, Komisiyo y’amatora yatangaje ko abataranyuzwe n’ibyatangajwe mu matora, bafite iminsi ibiri( amasaha 48) yo gutanga ubujurire, bitaba ibyo hakazategurwa umunsi wo kurahiza uwatangajwe ko ari we watsinze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version