Rwanda: Umugabo Wa Gatatu Yanizwe N’Inyama Arapfa

Mu Mudugudu wa Kigarama, mu Kagari ka Kibinja mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza ku Bunani( taliki 01, Mutarama, 2024) umugabo yamize inyama ishyushye cyane kandi nini igeze mu muhogo iritambika imuheza umwuka arapfa.

Uwapfuye ni umugabo w’imyaka 50 nk’uko uwamubonye agenekereza akabyemerera bagenzi bacu ba UMUSEKE.

Yari yatumiwe na mushiki we ngo basangire umunsi mukuru w’Ubunani.

Ubwo barimo bafata amafunguro, yatamiranye inyama amerwe menshi imuhagama mu muhogo yanga kumanuka.

- Advertisement -

Yagerageje kuyigarura biranga, bafata icyemezo cyo kumujyana kwa muganga agezeyo arahagwa.

Yashyinguwe bukeye bw’aho taliki 02, Mutarama, 2024.

Uyu mugabo abaye uwa gatatu upfuye azize amerwe menshi.

Uwa mbere ni umugabo wahoze utuye mu Mudugudu wa Giheke, Akagari ka Wimana mu Murenge wa Giheke mu Karere ka Rusizi  utararangije umwaka wa 2022 kuko yishwe n’inyama.

Byabaye taliki 29, Ukuboza, 2022 ubwo yasangaga batetse inyama ziri gutogota, agakuramo imwe akayimira nabi atabanje kuyihoza no kuyikata nyuma ikitambika mu muhogo ikamuheza umwuka.

Uyu mugabo w’i Rusizi yitwaga Sibobugingo Athanase.

Undi ni umugabo waguye mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Byimana, Akagari ka Mpanda wamize inyama y’akabenzi iramuhagama, bagerageza kuyimurutsa biranga iramuhitana.

Byabaye taliki 16, Ugushyingo, 2023.

Uyu yasanze ako kabenzi bagatekeye ku kabari kari hafi y’aho atuye. Bamujyanye ku bitaro bya Kabgayi ariko biranga arahagwa.

Ntibisanzwe ko mu Rwanda humvikana inkuru z’abagabo bo mu Turere n’Intara zitandukanye bicwa no kumira inyama bunguri.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version