DRC: Guverinoma Na M23 Hari Ibyo Bemeranyije…

A hand holding a fountain pen and about to sign a letter. Styling and small amount of grain applied.

Buri ruhande hagati ya M23 na Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo rwasohoye itangazo bivugwa ko ryemeranyijweho rikubiyemo iby’ingenzi bigomba kubahirizwa kugira ngo inzira iganisha ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa DRC ibe iharuye.

Muri ryo, harimo ko nyuma y’ibiganiro byubaka kandi byuje kubwizanya ukuri, impande zombi zemeranyije gukorera hamwe kugira ngo umwanzuro wo gushyiraho agahenge k’imirwano kandi karambye ugerweho.

Ibi biganiro byo kureba uko ibyo byakorwa bimaze iminsi bibera i Doha muri Qatar aho ubuyobozi bwa Leta y’iki gihugu buri gukorana umwete ngo buhuze impande zihanganye.

Kuri X, hasohotse itangazo impande zihuriyaho harimo iryasinywe na Laurence Kanyuka uvugira AFC/ M23 mu rwego rwa Politiki n’iryasomwe na Papy Nguyi Kanguvu uhagarariye itsinda rya Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

- Kwmamaza -

Ni itangazo ryasomwe no kuri televiziyo y’igihugu ya Congo.

Hakubiyemo ko impande zaganiraga ziyemeje kugira ibyo zikora kugira ngo intambara ihagarare, imvugo z’urwango no gutera ubwoba byakorwaga ‘ahanini’ n’uruhande rwa Leta bikorerwa abaturage ba DRC bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi nabyo bihagarare.

Buri ruhande ruvuga ko kubahiriza ibyo ari bwo buryo bwiza bwo gutuma izindi ntambwe zo kugera ku mahoro arambye ziterwa.

Igika cya nyuma cy’iryo tangazo gisaba itangazamakuru, sosiyete sivile n’abandi bavuga rikijyana gushyigikira ibirikubiyemo kandi bakabigeza ku baturage kugira ngo bamenye aho ibiganiro byo kubazanira amahoro bigeze.

Ibyavuzwe mbere kuri iyi dosiye…

Mu gihe ibikubiye muri iri tangazo ari ibyo bivuga, kuri uyu wa Gatatu hari amakuru yavugaga ko hari izindi ngingo impande ziri kuganira zitarumvikanaho.

Mu nkuru yatambukije tariki 23, Mata, 2025, Radio Okapi yanditse ko ingingo ikomeye yateye kutumvikana igatuma ibiganiro bigenda biguru ntege ari iyerekeye kumvikana ku bigomba kujya mu itangazo rusange ry’ibyemejwe.

Uruhande rwa Leta ya DRC rwashakaga ko muri iryo tangazo hagaragaramo ko hazaba inama izahuza Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi bakaganira kuri  M23 ariko  yo[…] ikavuga ko ibyo bitakunda kuko ibyo iganira na DRC bitareba u Rwanda.

M23 yemezaga ko yajyanywe i Doha no kuvuga ibibazo byayo, ko itagiye yo kuvuga itumwe cyangwa ivugira u Rwanda.

Indi ngingo batumvikanagaho ni iy’uko impande zombi zigomba gukora k’uburyo imitwe yose y’abarwanyi ishyira intwaro hasi, ibintu M23 itemeraga kuko ishinja DRC nayo gufasha indi mitwe myinshi iyirwanya.

M23 yasabaga ingabo za DRC n’abo bafatanyije barimo aba Wazalendo kuva muri Walikale, ikavuga ko kuba yaremeye kuhava ubwo yabisabwaga ari ikimenyetso cy’uko ishaka amahoro.

Ingingo yari ikomereye  M2, nk’uko Radio Okapi yabyanditse, yari uko ibyo bari baragejeje ku muhuza ngo azabirebeho kandi abigeze kuri ntumwa za DRC NA mbere yo kuganira byirengagijwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu, bityo rero ngo kuganira ntacyo byazageraho mu gihe iyo migenzereze idahindutse.

Nyuma y’itangazo rihuriweho n’impande zombi ryasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 23, Mata, 2025, hagomba kurebwa uko ibintu biri bugende cyane cyane ko hari n’abandi bahuza muri iki kibazo bagenwe n’Afurika yunze ubumwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version