DRC: Hagiyeho Itsinda Ryo Kwiga Uko Kabila Yakwamburwa Ubudahangarwa

Sena igiye kwiga ku cyifuzo cy'ingabo cy'uko Kabila yakwamburwa ubudahangarwa ahabwa no kuba Senateri wayoboye igihugu( Ifoto@BBC).

Sena ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo yaraye yemeje ko hajyaho itsinda ry’abantu 40 baziga kandi bagatanga umwanzuro k’ubusabe bw’Urukiko rukuru rwa gisirikare bw’uko Joseph Kabila yamburwa ubudahangarwa ahabwa n’uko yahoze ari Perezida bityo akaba yakurikiranwa.

Kuba yarigeze kuba Perezida byamuhaye ububasha bwo kuba Senateri ubuzima bwe bwose, ariko kubera ibyo aregwa byo gukorana na M23 ndetse nog gushinga umutwe wa AFC, ubutegetsi burashaka kumukuraho ubwo budahangarwa.

Abagize ririya tsinda barimo Christophe Lutundula, Françoise Bemba, Carole Agito, Justin Kalumba, Yvan Kazadi na Jean Tshisekedi.

Abo bantu barimo 13 bo mu mashyaka ya Politiki n’abandi 27 bo mu buyobozi bw’Intara za kiriya gihugu.

- Kwmamaza -

Bose baraza kwitabira inama idasanzwe yatumijwe na Perezida wa Sena ya DRC witwa Jean-Michel Sama Lukonde ngo batangire kuganira kuri iyo ngingo.

Barabanza kumva ibyo Umushinjacyaha mukuru mu rukiko rukuru rwa gisirikare rwa DRC asobanura ku mpamvu shingiro aheraho asaba ko Kabila akurirwaho buriya budahangarwa, nyum bazicare babisuzume.

Perezida Tshisekedi ashinja Kabila kuba inyuma y’ibikorwa bya AFC/M23, umutwe wa politiki na gisirikare umeze imyaka hafi ine urwana n’ingabo ze kandi zikaba zarananiwe kuwuvana ku izima.

AFC/23 yafashe ibice by’ingenzi by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iya Kivu y’Amajyepfo, mu mijyi ya Goma na Bukavu.

Uruhare rushyigikiye Joseph Kabila ruhakana ibyo aregwa, rukavuga ko ari amatakirangoyi ya Tshisekedi wananiwe gushyira igihugu ku murongo.

Bamwe mu bagize itsinda ryo kwiga ku kibazo cya Kabila ni Françoise Bemba akaba umukobwa wa Jeannot Bemba Saolona, uyu akaba umucuruzi uzwi cyane muri DRC, akaba kandi mushiki wa Jean-Pierre Bemba.

Carole Agito Amela ni umusenateri uhagarariye Intara ya Bas-Uele guhera mu mwaka wa 2019.

Jean Tshisekedi Kabasele nawe ni umusenateri ukomoka muri Kasaï Central

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version