Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Hari Ubwumvikane Buke Hagati Ya Minisitiri W’Ubutabera N’Umushinjacyaha Mukuru
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbutabera

DRC: Hari Ubwumvikane Buke Hagati Ya Minisitiri W’Ubutabera N’Umushinjacyaha Mukuru

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 May 2025 11:34 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Constant Mutamba.
SHARE

Constant Mutamba usanzwe ari Minisitiri w’ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo yavuze ko atazitaba urukiko rusesa imanza rwamutumije ngo rumubaze kubyo akekwaho byo kunyereza miliyoni nyinshi z’amadolari ya Amerika.

Mutamba yari yatumijwe n’Umushinjacyaha mukuru muri ruriya rukiko, avuga ko adashobora kumutumiza ngo yisobanure mu gihe nawe[uwo mushinjacyaha] hari ibyo akekwaho mu nkiko.

Minisitiri Constant Mutamba yabwiye Radio Okapi ati: “Mubwire Umushinjacyaha w’urwo rukiko ko atazigera na rimwe ambona imbere ye nisobanura. We ubwe hari amakosa akomeye yakoze bityo rero nta burenganzira afite bwo gutumiza Minisitiri w’ubutabera ngo amwitabe, agire icyo yisobanura. Niteguye kutamwitaba ndetse no kuzahangana n’ingaruka bizateza”.

Uyu muyobozi kandi yasabye Umunyamabanga mukuru muri Minisiteri ayobora kutazigera na rimwe yandika inyandiko azubiza ubutumire bw’Umushinjacyaha mukuru wa ruriya rukiko.

Mutamba avuga ko ibiri gukorwa n’uriya mushinjacyaha biri mu rwego rwo kumusiga icyasha no kumusabya kandi ari Umuyobozi wa Minisiteri iri mu zikomeye mu gihugu.

Umushinjacyaha uvugwa muri iyi dosiye yitwa Firmin Mvonde.

Indi ngingo  iri muri iki kintu ni uko Minisitiri Mutamba ashinja umushinjacyaha Mvonde ko ari ku ruhande rwa Kabila, abo muri DRC bita ‘des Kabilistes’.

Ni ikibazo kandi bivugwa ko gishingiye ku byo itangazamakuru ryo muri iki gihugu rivuga ko bishingiye ku iyubakwa rya gereza ritavugwaho rumwe.

Bishingiye kuki?

Mu minsi yatambutse, Umushinjacyaha mukuru mu rukiko rusesa imanza bita mu Gifaransa Cour de Cassation witwa Firmin Mvonde yasabye Inteko Ishinga amategeko gukura ubudahangarwa kuri Minisitiri Mutamba kugira ngo akurikiranwe n’inkiko agire ibyo asobanura ku ikoreshwa rya Miliyoni $ 19 yo kubaka gereza ya Kisangani.

Firmin Mvonde

Mutamba we avuga ko yaje gusinyira ko ayo mafaranga asohoka nubwo hari inzego zitari zabyemeje kubera ko iminsi igenwa n’itegeko ngo izo nzego zibe zagize icyo zibivugaho zari zatinze.

Kuri we, nta tegeko yarenze.

Mu kugira icyo avuga kuri iyo ngingo, Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya DRC , Vital Kamerhe, avuga ko atazigera yitambika imikorere y’ubutabera, akavuga ko ikizakorwa cyose mu gukurikirana abavugwaho ruswa Inteko itazagitambamira.

Ndetse yemeza ko Inteko ishinga amategeko yamaze gushyiraho Komite yihariye yo gusesengura iyo dosiye, ikazumva Mutamba na Mvonde.

TAGGED:CongoDRCGerezaMutambaMviondeRuswaUbutabera
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Pariki Y’Akagera Igiye Kubakwamo Hoteli Ikomeye
Next Article Abajyanama B’Ubuzima Bagiye Gukoresha Ubwenge Buhangano Mu Kazi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Gasabo: Umugore Yafatanywe Amakarito Ya Liquors Zitujuje Ubuziranenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Israel Yongereye Ibitero Muri Gaza 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?