DRC: Hari Ubwumvikane Buke Hagati Ya Minisitiri W’Ubutabera N’Umushinjacyaha Mukuru

Constant Mutamba.

Constant Mutamba usanzwe ari Minisitiri w’ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo yavuze ko atazitaba urukiko rusesa imanza rwamutumije ngo rumubaze kubyo akekwaho byo kunyereza miliyoni nyinshi z’amadolari ya Amerika.

Mutamba yari yatumijwe n’Umushinjacyaha mukuru muri ruriya rukiko, avuga ko adashobora kumutumiza ngo yisobanure mu gihe nawe[uwo mushinjacyaha] hari ibyo akekwaho mu nkiko.

Minisitiri Constant Mutamba yabwiye Radio Okapi ati: “Mubwire Umushinjacyaha w’urwo rukiko ko atazigera na rimwe ambona imbere ye nisobanura. We ubwe hari amakosa akomeye yakoze bityo rero nta burenganzira afite bwo gutumiza Minisitiri w’ubutabera ngo amwitabe, agire icyo yisobanura. Niteguye kutamwitaba ndetse no kuzahangana n’ingaruka bizateza”.

Uyu muyobozi kandi yasabye Umunyamabanga mukuru muri Minisiteri ayobora kutazigera na rimwe yandika inyandiko azubiza ubutumire bw’Umushinjacyaha mukuru wa ruriya rukiko.

- Kwmamaza -

Mutamba avuga ko ibiri gukorwa n’uriya mushinjacyaha biri mu rwego rwo kumusiga icyasha no kumusabya kandi ari Umuyobozi wa Minisiteri iri mu zikomeye mu gihugu.

Umushinjacyaha uvugwa muri iyi dosiye yitwa Firmin Mvonde.

Indi ngingo  iri muri iki kintu ni uko Minisitiri Mutamba ashinja umushinjacyaha Mvonde ko ari ku ruhande rwa Kabila, abo muri DRC bita ‘des Kabilistes’.

Ni ikibazo kandi bivugwa ko gishingiye ku byo itangazamakuru ryo muri iki gihugu rivuga ko bishingiye ku iyubakwa rya gereza ritavugwaho rumwe.

Bishingiye kuki?

Mu minsi yatambutse, Umushinjacyaha mukuru mu rukiko rusesa imanza bita mu Gifaransa Cour de Cassation witwa Firmin Mvonde yasabye Inteko Ishinga amategeko gukura ubudahangarwa kuri Minisitiri Mutamba kugira ngo akurikiranwe n’inkiko agire ibyo asobanura ku ikoreshwa rya Miliyoni $ 19 yo kubaka gereza ya Kisangani.

Firmin Mvonde

Mutamba we avuga ko yaje gusinyira ko ayo mafaranga asohoka nubwo hari inzego zitari zabyemeje kubera ko iminsi igenwa n’itegeko ngo izo nzego zibe zagize icyo zibivugaho zari zatinze.

Kuri we, nta tegeko yarenze.

Mu kugira icyo avuga kuri iyo ngingo, Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya DRC , Vital Kamerhe, avuga ko atazigera yitambika imikorere y’ubutabera, akavuga ko ikizakorwa cyose mu gukurikirana abavugwaho ruswa Inteko itazagitambamira.

Ndetse yemeza ko Inteko ishinga amategeko yamaze gushyiraho Komite yihariye yo gusesengura iyo dosiye, ikazumva Mutamba na Mvonde.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version