DRC: Imirwano Ikomeye Iherutse Gutuma FARDC Na M 23 Bihatakariza Bikomeye

Intambara irakomeje muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kandi ku rwego rukomeye. Abarwanyi ba M23 berekanye intwaro nyinshi ndetse na radio z’itumanaho rya gisirikare bambuye ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo ahitwa Ntamugenga mu Ntara ya Rutschuru.

Ni nyuma y’imirwano ikomeye yaraye ibereye muri kariya gace.

Umuvugizi wa M 23 Major Willy Ngoma niwe wabyeretse itangazamakuru ndetse amashusho y’ibyo bikoresho ashyirwa ku mbuga nkoranyambanga nka Twitter.

https://twitter.com/M23RDCONG0/status/1543104649334591488?s=20&t=HMybi1_1opZUrFWoIq9b1Q

- Advertisement -

Bamwe mu baturage babonye ibya ziriya ntwaro byabarakaje basaba Perezida  wa Repubulika ya kiriya gihugu kwirukana abagaba b’ingabo za DRC bakorera mu Burasirazuba bwayo.

Hari n’abandi bavumiye Major Willy Ngoma ku gahera bavuga ko umunsi yapfuye umubiri we uzashyirwa ku gasi ukaribwa n’inkongoro n’ibikona.

Hari uwitwa Patient Mukaz wagize ati: “ Wowe Willy umunsi wapfuye uzaribwa n’inyamaswa zo ku gasoz kandi ndabizi neza ko Imana yacu izakutugabiza kandi nibwo uzamenya ko Imana yacu dusenga ikomeye.”

Undi muturage bisa n’aho ashyigikiye M 23 witwa Benda Bin Rwakabuba ati: “ M 23 tubari inyuma mukomereze aho. Muri mu ntambara igamije gutabara abavuga Ikinyarwanda bari guhigishwa uruhindu n’ingabo za DRC.”

M 23 nayo yakubiswe bikomeye…

Ku rundi ruhande, ingabo za DRC zishe abasirikare benshi ba M 23 bari ku rugamba bahanganye nazo muri Rutshuru.

Lieutenant-Colonel Guillaume Ndjike  wo mu ngabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo avuga ko ingabo ze zishe abarwanyi 27, bakaba barishwe mu mirwano yabereye muri kariya gace guhera Taliki 30, Kamena kugeza taliki 01, Nyakanga, 2022.

Uyu musirikare usanzwe ari n’Umuvugizi w’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo avuga ko nabo hari intwaro bambuye bariya barwanyi zirimo izo mu bwoko bwa AK 47 eshanu, imbunda ya RPG 7 imwe, radio z’itumanaho, ingofero zirinda umutwe n’ibindi.

Ibyo M23 yambuye ingabo za DRC bigaragara muri video twashyize haruguru yatangajwe na Major Willy Ngoma ku rubuga rwa Twitter rwa M 23.

Imbunda bivugwa ko M 23 yambuwe n’ingabo za DRC.

Zimwe mu ntwaro zafashwe
Radio z’itumanaho ku rugamba
Imbunda za ba mudahushwa

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version