Gatsibo: Bishe Umugore Bamuciye Umutwe

Urugomo rwo muri Gatsibo rwageze n’aho umugore wari ugiye gukora akazi ko guhonda amabuye ya konkase yishwe n’abantu bataramenyekana bamuca umutwe. Ifoto Taarifa yahawe n’umwe mu bahageze mbere yerekana uwo mugore aryamye hasi mu gishanga mu masaha ya mu gitondo abana bajya kuvoma.

Amakuru tugishakira ifatiro avuga ko abamwishe babanje kumusambanya.

Uwishwe ni umugore w’imyaka 30 y’amavuko witwa Clementine Mushimiyimana  wari ugiye mu kazi ko guhonda amabuye kugira ngo avanwemo andi bita konkase akoreshwa mu gutsindagira umuhanda cyangwa gukora sima ya Beto.

Amakuru y’urupfu rw’uriya mugore yamenyekanye ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ubwo abantu batangiraga kugenda umwe akaza kubona uriya murambo agatabaza.

- Advertisement -

Mushimiyimana yiciwe mu gishanga nk’uko ifoto ibyerekana kandi uko bigaragara ni ahantu hegeranye n’ivomo kuko hari umuntu ku ruhande camera yafashe agiye kuvoma.

Ni igishanga kigabanya Umudugudu wa Gakunyu n’uwa Ntende muri Ndatemwa  mu Murenge wa Kiziguro.

Akarere ka Gatsibo mu Ntara y’i Burasirazuba
Mu Murenge wa Kiziguro ahitwa Ndatemwa

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Ndatemwa witwa Elvin Rwakanyatsi yabwiye Taarifa ko ibyabaye byabatunguye kandi bibabaje.

Ati: “ Nyakwigendera yari umuturage utunzwe no gushakisha imibereho. Yiciwe mu gahanda kari mu gishanga aho yaciye agana ku kazi asanzwe akora ko guhonda amabuye ngo avemo konkase.”

Rwakanyatsi asaba abaturage kwirinda guca ahantu hashobora kubashyira mu kaga kuko ngo uriya mugore yahisemo guca hariya bikamuviramo biriya byago.

Ngo hari undi muhanda wa nyabagendwa kurushaho ugomba gukoreshwa aho kugira ngo umuntu ace iy’ibusamo kandi ishobora kumukoraho.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, hari inama yari yateranyijwe n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze n’iz’umutekano igamije guhumuriza abaturage no kubasaba gutanga amakuru yazafasha inzego mu ifatwa ry’abakekwaho uruhare mu kwica uriya mugore.

Nyakwigendera yari atuye mu Mudugudu wa Ntende mu Murenge wa Rugarama akaba yahonderaga amabuye mu Mudugudu wa Gakunyu mu Kagari ka Ndatemwa mu Murenge wa Kiziguro.

Mu nkuru yacu iheruka ivuga kuri Gatsibo, harimo ko mu mirenge hafi ya yose y’aka Karere hari urugomo rushingiye ku bintu byinshi.

Ibyo ni ubusinzi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, inzara, ubujura, ubusambanyi n’ibindi.

Inzara n’ubukene biri muri kariya Karere byiyongeraho ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bigatuma bamwe bakorera abandi ibikorwa by’urugomo birimo no kubica nk’uko byagendekeye Clementine Mushimiyimana.

Gatsibo: Akarere kari mu twa mbere dukorerwamo ibyaha byinshi…

Muri Kamena, 2021 hari undi mugabo warindiraga umutekano ikigo cy’amashuri kiri mu Mudugudu wa Kibondo mu Kagari ka Simbwa, Umurenge wa Kabarore muri Gatsibo wishwe n’abantu bamuteye ibyuma barangije biba  mudasombwa eshatu na televiziyo abarimu bareberagaho amakuru.

Gatsibo ni iya kabiri mu kugaragaramo ibyaha byinshi

Umuzamu wishwe yitwa Jean Baptiste Banyeretse akaba yari umugabo wubatse, utuye hafi y’ikigo cy’amashuri yarindiraga umutekano.

Umuyobozi wa kiriya kigo witwa Charles Ruhara yabwiye Taarifa ko amakuru y’urupfu rw’uriya muzamu bayamenye kuri iki Cyumweru tariki 20, Kamena, 2021 mu gitondo cya kare.

Ati: “ Byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tubimenya bukeye. Abajura batwibye mudasobwa ebyiri nini, indi nto yo mu bwoko bwa Positivo,  televiziyo, bica n’umukozi wacu.”

Ruhara avuga ko bariya bajura baje bica urugi rw’ishuri abana bigiramo ikoranabuhanga, umuzamu abarwanyije baramwica.

Bishe umuzamu warariraga iki kigo biba mudasobwa

Bibye biriya bikoresho baragenda.

Urugomo, ubusinzi, ubujura…

Mu nkuru yacu iheruka ivuga kuri Gatsibo, harimo ko mu mirenge hafi ya yose y’aka Karere hari urugomo rushingiye ku bintu byinshi.

Ibyo ni ubusinzi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, inzara, ubujura, ubusambanyi n’ibindi.

Inzara n’ubukene biri muri kariya Karere byiyongeraho ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bigatuma bamwe bakorera abandi ibikorwa by’urugomo birimo no kubica nk’uko byagendekeye Clementine Mushimiyimana.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, ruherutse gutangaza ko Akarere ka Gatsibo ari aka kabiri mu Rwanda kabonekamo ibyaha byinshi.

Aka mbere ni Akarere ka Gasabo.

Uturere dutanu twa mbere tugaragaramo ibyaha ni Gasabo, Gatsibo, Nyagatare, Kirehe na Bugesera.

Muri Gatsibo Inzara Iranuma!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version