DRC: Imirwano Irakomeje Hatitawe Ku Biganiro By’Amahoro

Hashize iminsi itanu hasinywe amasezerano hagati ya Leta ya DRC na M23 ariko ubu biravugwa ko imirwano hagati y’abahanganye ku rugamba yubuye.

Ubwo izo mpande zasinyaga ayo masezerano zari zahujwe na Qatar, ndetse icyo gihe hasohowe itangazo ryemeranyijweho n’impande zombi zivuga ko zizashyiraho agahenge kazaherwaho hashyirwaho uburyo burambye bwo guhagarika intambara.

Ariko amakuru aturuka mu bice bya Minembwe aremeza ko M23 iri guhangana bikomeye na Wazalendo n’ingabo za DRC.

Si yo gusa iri muri urwo rugamba kuko na Twirwanejo-Gumino nayo rwahinanye.

- Kwmamaza -

Indi mirwano iri kubera ahitwa Kiziba muri Teritwari ya Walungu.

Twababwira ko muri DRC kandi hari umutwe witwa Android.

Ku wa Gatandatu Tariki 26, Mata,2025 nabwo intambara yarakaze ahitwa Irhambi-Katana, M23 ikavugwaho gukaza ibirindiro ahitwa Kabare, Kalehe, Kibati na Walikale.

Ahandi havugwa urugamba ruhinanye ni i Masisi ahavugwa imirwano ikomeye ihuza indi mitwe irimo n’uwitwa APCLS.

Ubusesunguzi bwa Radio Okapi buvuga ko kutizerana no kuba nta ngabo zashyizweho ngo zijye hagati impande zihanganye biri mu bishobora gukoma mu nkokora umuhati w’abahuza mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa DRC.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version