Uwambaje Laurence uyobora Umwalimu SACCO avuga ko imicungire iboneye y’iyi kigega cyo kuzihamira no kuguriza abarimu yatumye umutungo wacyo uzamukaho Miliyari 11 mu mwaka umwe.
Mu mwaka wa 2024 wari Miliyari Frw 239, ubu urabarirwa Miliyari 250 ni ukuvuga inyongera ya Miliyari 11.
Umuyobozi Mukuru wa Umwalimu SACCO yasobanuye ko izo miliyari 250 Frw zikubiyemo Miliyari Frw 75 z’ubwizigame bw’abanyamuryago, Miliyari Frw 62 z’urwunguko rwo kuva iyo koperative yashingwa na Miliyari Frw 26 z’inkunga ya Perezida Paul Kagame n’andi yavuye ahandi.
Uwambaje yasobanuye ati: “Aha mbere ayo mafaranga aherereye ni mu banyamuryango kuko bafite Miliyari Frw 200 nk’inguzanyo zitarishyurwa, izindi Miliyari Frw 40 ni zo tubitse nk’amafaranga ariko tuyabika mu yandi mabanki atwungukira akabyara inyungu mu gihe abanyamuryango batarayafata. Andi ari mu bikoresho dukoresha bitimukanwa bigera kuri miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.”
Yasobanuye ko n’ubwo iyo koperative iri kwiyubaka, yiyubaka mu buryo bugaragara ariko itaragera ku bushobozi bwo gutanga inguzanyo nini idafite ingwate nk’uko abanyamuryango bayo bamaze igihe babisaba.
Mu mikorere ya Umwalimu SACCO habamo gutanga inguzanyo zisaba ingwate n’izitayisaba.
Hari kandi inguzanyo gitanga itagira ingwate ariko itarenga Miliyoni Frw 3.5 ndetse n’indi irengeje Miliyoni Frw 3.5 bitewe n’umushahara w’uyisaba ariko yo ikishyurwa mu myaka itanu kandi ikagira ingwate.
Iyo nguzanyo idasaba ingwate ni yo abanyamuryango ba Umwalimu SACCO basabaga ko yakwiyongera ikagera kuri Miliyoni Frw 5 ariko ubuyobozi bw’iyo Koperative bukagaragaza ko hagishakwa amikoro yo kugira ngo ibyo bishoboke.
Umuyobozi wa Umwalimu SACCO ati: “Amafaranga uyu munsi dufite atugaragagariza ko dutanze ya nguzanyo ya miliyoni Frw 5 itagira ingwate bari gusaba byadusaba andi mafaranga menshi cyane tudafite uyu munsi. Abanyamuryango bashobora kubona iriya nguzanyo dushingiye ku mushahara wabo ni ibihumbi Frw 22. Twasanze tubahaye iyo nguzanyo byadusaba Miliyari Frw 76”.
Avuga ko bakurikije uburyo abanyamuryango babo bitabira gufata iyo inguzanyo baramutse bayizamuye bose baza kuyifata ku buryo bishobora gutera ikibazo cy’ibura ry’amafaranga y’ubwizigame bw’abanyamuryango kandi baba babukeneye igihe cyose.
Ibyo byatumye iyo nguzanyo batayizamura kuko ubundi buryo amabanki y’ubucuruzi akoresha bwo kwaka inguzanyo ngo ibone ayo iguriza abakiliya muri Banki Nkuru amakoperative y’ibigo by’imari yo atabwemerewe.
Gusa ngo bari kuganira na Banki y’Amajyambere y’u Rwanda ngo barebe ko yabafasha kubona ubwo ubushobozi.