Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Ingabo Za Uganda Ziyongereye Muri Teritwari Ya Lubero
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

DRC: Ingabo Za Uganda Ziyongereye Muri Teritwari Ya Lubero

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 February 2025 4:35 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Muri Teritwari ya Lubero muri Kivu y’Amajyaruguru hagaragaye ingabo nyinshi za Uganda bivugwa ko zahazanywe no gufatanya n’iza DRC guhashya abarwanyi ba ADF.

Umuvugizi w’ingabo za DRC zikorera muri Kivu ya Ruguru witwa Colonel Mak Hazukayi avuga ko ntawe ukwiye kwikanga izo  ngabo kuko zigenzwa no kurwanya abarwanyi ba ADF bamaze igihe bica abaturage ba DRC.

Avuga ko igihe cyose zimaze mu gihugu cye nta kibi zakoreye abaturage ahubwo ko zikorana niza DRC mu gushakira ineza abayituye binyuze mu kurwanya abakora iterabwoba bo muri ADF.

Yibukije ko ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi bwatangiye tariki 30, Ugushyingo, 2021 ubwo Uganda yatangiraga ibikorwa byo guhiga abarwanyi ba ADF ku bwumvikane n’ubuyobozi bwa DRC.

Radio Okapi yanditse ko itangazo ryavuye muri Minisiteri y’ingabo za DRC zikorera muri Kivu y’Amajyaruguru rivuga ko ingabo za Uganda niza DRC bafatanyije mu bikorwa bya gisirikare bikorerwa muri Beni na Lubero ndetse no muri  Mambasa na Irumu mu Ntara ya Ituri.

Minisitiri ushinzwe itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC witwa Patrick Muyaya nawe avuga ko ntacyo ingabo za Uganda zitwaye abaturage bityo ko badakwiye kuzitinya ngo bange gukorana nazo.

Abasomyi ba Taarifa Rwanda twabibutsa ko mu ntangiriro z’Ugushyingo, 2024 Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba yagiranye ibiganiro na Gen Christian Chiwewe Songesha wahoze uyobora ingabo za DRC.

Aherutse gusimburwa na Lt Gen Jules Banza Mwilambwe.

Icyo gihe Chiwewe yaganiriye na Kainerugaba baganiriye uko ingabo bayoboye zakorana ‘byisumbuyeho’.

Bahuriye ku cyicaro gikuru cy’ingabo za Uganda kiri i Mbuya, hakaba no ku cyicaro gikuru cy’Urwego rw’ubutasi bw’ingabo za Uganda rusigaye rwitwa Defense Intelligence and Security (DIS).

Mbere rwitwaga CMI(Chieftaincy of Military Intelligence).

Kainerugaba yaganiriye na Tshiwewe uko ingabo z’ibihugu byombi zakwagura imikoranire ndetse bikaba bivugwa ko mu gihe kiri imbere hari imyitozo ya gisirikare izajya ihuza ingabo z’ibihugu byombi.

Mbere y’uko bahura, hari habanje ibiganiro byahuje Perezida Museveni wari wakiririye mu Biro bye mugenzi we wa DRC Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Abagaba B’Ingabo Za Uganda Na DRC Nabo Baganiriye

TAGGED:AbarwanyiCongoDRCfeaturedIngaboKainerugabaTshiweweUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Za SADC Zashakaga Gutera u Rwanda
Next Article DRC Irabiba Urwango Mu Baturage Ngo Bange u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?