Muri Teritwari ya Lubero muri Kivu y’Amajyaruguru hagaragaye ingabo nyinshi za Uganda bivugwa ko zahazanywe no gufatanya n’iza DRC guhashya abarwanyi ba ADF.
Umuvugizi w’ingabo za DRC zikorera muri Kivu ya Ruguru witwa Colonel Mak Hazukayi avuga ko ntawe ukwiye kwikanga izo ngabo kuko zigenzwa no kurwanya abarwanyi ba ADF bamaze igihe bica abaturage ba DRC.
Avuga ko igihe cyose zimaze mu gihugu cye nta kibi zakoreye abaturage ahubwo ko zikorana niza DRC mu gushakira ineza abayituye binyuze mu kurwanya abakora iterabwoba bo muri ADF.
Yibukije ko ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi bwatangiye tariki 30, Ugushyingo, 2021 ubwo Uganda yatangiraga ibikorwa byo guhiga abarwanyi ba ADF ku bwumvikane n’ubuyobozi bwa DRC.
Radio Okapi yanditse ko itangazo ryavuye muri Minisiteri y’ingabo za DRC zikorera muri Kivu y’Amajyaruguru rivuga ko ingabo za Uganda niza DRC bafatanyije mu bikorwa bya gisirikare bikorerwa muri Beni na Lubero ndetse no muri Mambasa na Irumu mu Ntara ya Ituri.
Minisitiri ushinzwe itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC witwa Patrick Muyaya nawe avuga ko ntacyo ingabo za Uganda zitwaye abaturage bityo ko badakwiye kuzitinya ngo bange gukorana nazo.
Abasomyi ba Taarifa Rwanda twabibutsa ko mu ntangiriro z’Ugushyingo, 2024 Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba yagiranye ibiganiro na Gen Christian Chiwewe Songesha wahoze uyobora ingabo za DRC.
Aherutse gusimburwa na Lt Gen Jules Banza Mwilambwe.
Icyo gihe Chiwewe yaganiriye na Kainerugaba baganiriye uko ingabo bayoboye zakorana ‘byisumbuyeho’.
Bahuriye ku cyicaro gikuru cy’ingabo za Uganda kiri i Mbuya, hakaba no ku cyicaro gikuru cy’Urwego rw’ubutasi bw’ingabo za Uganda rusigaye rwitwa Defense Intelligence and Security (DIS).
Mbere rwitwaga CMI(Chieftaincy of Military Intelligence).
Kainerugaba yaganiriye na Tshiwewe uko ingabo z’ibihugu byombi zakwagura imikoranire ndetse bikaba bivugwa ko mu gihe kiri imbere hari imyitozo ya gisirikare izajya ihuza ingabo z’ibihugu byombi.
Mbere y’uko bahura, hari habanje ibiganiro byahuje Perezida Museveni wari wakiririye mu Biro bye mugenzi we wa DRC Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.