Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Inteko Yemereye Ubutabera Gukurikirana Minisitiri Mutamba
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

DRC: Inteko Yemereye Ubutabera Gukurikirana Minisitiri Mutamba

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 June 2025 10:35 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ingoro y'Inteko ishinga amategeko ya DRC.
SHARE

Ubwo harangizwaga Igihembwe cy’Inteko ishinga amategeko ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, abayigize bemeje ku bwiganze ko Ubushinjacyaha bwemerewe gutangira gukurikirana Minisititi w’Ubutabera Constant Mutamba ku byaha bya ruswa akekwaho.

Ni nyuma y’ubusabe bwari bumaze iminsi butanzwe n’Umushinjacyaha mukuru mu rukiko rusesa imanza, Firmin Mvonde, wavugaga ko bikwiye ko Minisitiri Mutamba agira ibyo akurikiranwaho mu itangwa ry’isoko ryo kubaka gereza ya Kisangani rivugwamo ruswa.

Mu Badepite 363 batoye, abagera kuri 322 bemeje ko Mutamba akwiye gukurikiranwa, abandi 29 ntibabitorera mu gihe 12 bifashe.

Radio Okapi yanditse ko icyemezo cyo gutangira kumukurikirana cyafashwe nyuma y’isuzumwa ryitondewe rya raporo yatanzwe n’itsinda ryihariye ry’agateganyo ryari rishinzwe kwiga ku kirego ubushinjacyaha bwagejeje ku Nteko busaba ko Minisitiri w’ubutabera yamburwa ubudahangarwa agakurikiranwa.

Mu byumweru bike bishize, Minisitiri Constant Mutamba yitabye ubushinjacyaha agira ibyo abazwa ku byo akekwaho.

Raporo yakozwe n’Ibiro by’Umushinjacyaha Firmin Mvonde ivuga ko ibisubizo Mutamba yatanze byarushijeho gutuma ibyo yakekwagaho bigire uburemere.

Kimwe mu bika biyigize, kiragira kiti: “ Ibisobanuro Minisitiri yatanze ntibinyuranya na gato n’ibyo ubushinjacyaha bumukekaho. Ahubwo ibyo yireguje byose, birushaho guha ishingiro ibyo akekwaho”.

Ubutabera bwo muri iki gihugu bushinja Minisitiri w’ubutabera kugira uruhare mu inyerezwa rya Miliyoni $19 zigize amafaranga yari yaragenewe kubaka gereza y’i Kisangani.

Iyi dosiye igitangira kuvugwa, Minisitiri Mutamba yavugiye mu itangazamakuru ko adashobora kwitaba Umushinjacyaha.

Niba Inteko ishinga amategeko yemereye ubushinjacyaha gutangira gukurikirana Minisitiri w’ubutabera, bivuze ko yambuwe ubudahangarwa bityo ko ibikenewe byose ngo akurikiranwe bigiye gutangira gutegurwa no gushyirwa mu bikorwa.

Amafaranga avugwaho kunyereza yari ayo kubaka gereza ya Kisangani iri mu Ntara ya Tshopo.

Iyi dosiye igitangira kuvugwa, Minisitiri Mutamba yavugiye mu itangazamakuru ko adashobora kwitaba Umushinjacyaha, akavuga ko ibyo Mvonde akora bigamije kumusiga icyasha kandi ko ari umuntu udakunda igihugu ahubwo ufite ibitekerezo bya politiki bya Joseph Kabila.

TAGGED:IntekoMutambaRuswaUbushinjacyahaUbutabera
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Al Ahli Tripoli Niyo Yegukanye BAL 2025
Next Article Parti Libéral Mu Ngamba Zo Kwihutisha NST 2
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?