DRC: Inyeshyamba Za ADF Zishe Benshi

Mu mujyi wa Nguli muri Gurupema ya Bukennye muri Teritwari ya Lubelo haravugwa ubwicanyi bwakozwe n’abarwanyi ba ADF buhitana abantu benshi, abandi barashimutwa.

Ubwicanyi bwa ADF bwakozwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu ubwo izi nyeshyamba zicaga abaturage zikoresheje intwaro gakondo zirimo n’imihoro.

Nyuma yo gukoresha imihoro, abarwanyi ba ADF bakoresheje n’imbunda.

Kugeza ubu itangazamakuru ryo muri DRC rivuga abantu 10 ari bo bishwe muri buriya buryo.

- Advertisement -

Hari n’andi makuru avuga ko hari abaturage bwashimuswe na bariya barwanyi.

Ziriya nyeshyamba zaje ziturutse mu gace k’ahitwa Mulimande zinyura  mu duce twa Museya na Kyavinyonge.

Abahatuye babonye abo barwanyi baratabaza ariko babura ubatabara, ikaba ari nayo mpamvu bivugwa ko abarwanyi ba ADF barakaye babihimuraho bicamo benshi abandi barabashimuta.

Nyuma yo kwica abo basivili, inyeshyamba za ADF zasubiye inzira zaturutse ntawe zishisha.

Sosiyete Sivile y’i Lubelo ivuga ko batewe agahinda no kuba abaturage batabaza ariko bakabura kirengera.

Mu byumweru bitageze kuri bibiri, muri Beni na Lubero abantu 100 bishwe n’inyeshyamba za ADF.

ADF igizwe n’abarwanyi bafite imizi muri Uganda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version