Abanyarwanda Benshi Bafite Amenyo Arwaye

Imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima ivuga ko mu mwaka wa 2021 hari ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko 92% by’Abanyarwanda bisuzumisha amenyo ariko abababaza.

Iryinyo rirakomera kubera ko rifite ibice byinshi birigize ariko iyo ricukuritse ribuza amahwemo nyiraryo.

Hari abemeza ko nta kintu kiryana nk’amenyo.

Ku rundi ruhande, 1%  ry’Abanyarwanda bose nibo bisuzumishije bagamije kureba uko amenyo yabo ahagaze.

- Kwmamaza -

Imwe mu mpamvu ituma amenyo y’Abanyarwanda yangirika ni uko batayoza kenshi kandi mu gihe gikwiye.

Abanyarwanda bangana na 67 % boza amenyo rimwe ku munsi mu gihe abayoza kabiri ari 19% gusa.

Hari n’abatoza amenyo na gato.

Izi nizo mpamvu zituma amenyo yabo yangizwa na microbes ziyacukura zikurikiye isukari cyangwa ibindi binyabutabire biba mu byo arya cyangwa anywa.

Ibi bitangajwe mu gihe kuri uyu wa Mbere taliki 20, Werurwe, 2023 hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ubuzima bwo mu kanwa.

Urugaga rw’abaganga b’indwara zo mu kanwa rugaragaza ko hari abumva ibimenyetso by’izi ndwara ntibabihe agaciro ahubwo bakivuza ari uko barembye cyane.

Dr. Mihigana Adélaïde uhagarariye abaganga b’ indwara zo mu kanwa yabwiye RBA ko kwirengagiza isuku yo mu kanwa nkana bizana ingaruka nyinshi.

Avuga ko iyo umuntu adahaye agaciro isuku yo mu kanwa kandi yakumva ababara ntiyivuze hakiri kare, nyuma y’igihe abyicuza.

Dr Muhigana ati: “ Uko atabiha agaciro niko n’ ingaruka ziza. Umwanda uragenda ukihoma ku menyo kandi haba harimo za microbe. Ziriya microbe rero ziramanuka zikagera mu ndak, uk mutima, mu mitsi yewe bishoroba no gutuma umugore akuramo inda. Harimo ingaruka nyinshi zaterwa n’ uburwayi bwo mu kanwa.”

Irène Bagahirwa ushinzwe indwara zo mu kanwa mu kigo cy’ igihugu RBC asaba Abanyarwanda kuzirikana isuku yo mu kanwaa.

Avuga ko ari ngombwa kwisuzumisha byibura buri mezi atandatu ngo umuntu arebe  uko amenyo ye uhagaze.

Abahanga mu buzima kandi bavuga ko ikintu cy’ingenzi abantu bagomba gukora ari ukoza mu kanwa hose kurusha koza amenyo gusa.

Mu kanwa habamo ingingo zikomeye ku mirire n’imihumekere y’umuntu kuko ari ho haba amenyo, ururimi, inkanka, umunwa n’ishinya.

Ni ngombwa ko aho hantu hose hozwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version