DRC Irashaka Guha Ifaranga Ryayo Agaciro Gahangana N’Idolari

Banki Nkuru ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo itangaza ko mu gihe kiri imbere ubwishyu bwose bukoresheje ikoranabuhanga buzajya bukoresha amafaranga y’iki gihugu ryitwa Franc Congolais.

Ni itegeko ryitezweho kuzamura agaciro k’ifaranga ry’iki gihugu ugereranyije n’idolari($) kuko kuzamuka kwaryo bigabanya agaciro k’ifaranga rya DRC.

Itangazo Africanews ikesha Banki nkuru ya DRC yitwa Banque Centrale du Congo ( BCC) rivuga ko intego y’iki cyemezo ari uguharanira ko ifaranga ry’iki gihugu ryihagararaho, ntirikomeze guhirikwa n’idolari ngo ritakaze agaciro.

Iyi mikorere yatangijwe mu mavugurura ari gukorwa na Minisitiri w’imari wa DRC witwa  Nicolas Kazadi.

Muri iki gihe ubukungu bushingiye ku ifaranga rya DRC bwose bwakoreshaga 13%, irindi janisha rigakoresha amadolari y’Amerika($).

DRC imaze iminsi itangije gahunda y’uko ibintu byose bigomba kwishyurwa mu mafaranga y’iki gihugu, keretse ibyo gitumiza hanze kuko ari byo bikenera amadovize.

Ubu i Kinshasa bari gushyiraho icyo bise “switch monétique” kigamije ko amakarita yose yishyurirwaho aba afite ubushobozi bwo kwishyura mu ifaranga ry’iki gihugu.

Ni icyemezo kitezweho kuzazamura ishoramari kuko kizatera akanyabugabo abacuruzi kavukire ba DRC bafite amafaranga kuyashora iwabo batabanje kuyavunja mu madolari y’Amerika.

Umwe mu bahanga mu by’ubukungu bo muri iki gihugu witwa Al Kitenge avuga ko iyo politiki ari nziza ariko ko ikwiye gukoranwa ubwitonzi kugira ngo idolari ritigizwayo huti huti kandi rigifatiye runini ubucuruzi bwa DRC.

Repubulika ya Demukarasi ya Congo ni igihugu gifite Intara 25 zigabanyijemo teritwari 145 n’imijyi 32.

Ifaranga rihakoreshwa nk’ifaranga ry’igihugu ni Franc Congolais.

Mu mwaka wa 2007 Banki y’Isi yagurije iki gihugu miliyari $1.3 yo gukoresha mu myaka yari bukurikiraho kugira ngo hubakwe ibikorwaremezo hagamijwe iterambere rirambye.

Icyakora ntibyakunze kuko iki gihugu cyakunze kurangwa n’intambara z’imitwe ivuga ko itsikamiwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu ndetse n’indi iba iharanira kugenzura ibice runaka bikize ku mabuye y’agaciro.

Iki gihugu kiri mu bifite umutungo kamere munini kurusha indi yose ku isi kuko amabuye y’agaciro ari mu butaka bwacyo afite agaciro ka tiriyari $24.

Bivugwa ko 70% bya coltan iri ku isi yose uyisanga muri DRC, ukahasanga 30% bya diyama yose iri ku isi n’andi mabuye akunzwe ku isi urayahasanga kandi ku bwinshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version