Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC Irashaka Guhitana Umuyobozi Wa FDLR
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

DRC Irashaka Guhitana Umuyobozi Wa FDLR

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 September 2024 3:41 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Tshisekedi
SHARE

Ubuyobozi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bwasabye ingabo zabwo n’abandi bose babishobora ko bagomba guhiga kandi bagahitana umuyobozi wa FDLR  witwa General Pacifique Ntawunguka wamamaye nka Omega.

Omega asanzwe ari umuyobozi wa FDLR umutwe u Rwanda wasabye kenshi ko urandurwa kuko uteje u Rwanda akaga.

Uyu mugabo kandi yari asanzwe yarashyiriweho impapuro zo kumufata bikozwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.

Na FDLR nayo isanzwe iri ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba rwakozwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Amakuru yemeza ko igitutu cya Amerika ari cyo cyatumye Perezida Félix Tshisekedi ahigira kwica Gen Omega mu rwego rwo kwerekana ko atifuza gukomeza gushinjwa gukorana na FDLR.

Guhiga Gen Omega ni iturufu Tshisekedi ahisemo gukoresha  nyuma yo gushinjwa n’u Rwanda ko Congo yanywanye na FDLR.

Ku wa 19, Nzeri, 2024, nibwo Tshisekedi yohereje muri Kivu y’Amajyaruguru Umugaba Mukuru wungirije wa FARDC ushinzwe ibikorwa, Général-Major Jérôme Chico Tshitambwe amusaba ko agomba gukora uko ashoboye Omega akavanwaho.

Uyu mu Jenerali wahawe iyi misiyo akigera i Goma, yahise akoranya abasirikare bakuru bizewe kugira ngo bakorane muri uyu muvuno wo guhiga bukware Gen Omega.

Mu kubikora birinze ko abo muri Kivu y’Amajyaruguru bamenya iby’uwo mugambi kubera ko bangaga ko Gen Peter Cirimwami uvugwaho kuba umuntu wa hafi wa Omega abimenya imburagihe.

- Advertisement -

Icyakora Omega yaje kumenya ko ahigwa bukware, ahita ahunga ubwo abashakaga kumutsinda i Shovu bahageraga bagatangira ibikorwa byabo.

Ni abasirikare bo muri Brigade ya 11.

Ubu bivugwa ko Gen Omega yahise ahungira muri Pariki y’Ibirunga.

Amakuru avuga ko yariwe akara na bamwe mu basirikare bakuru ba FARDC bataye mu gutwi uwo mugambi wo kwica .

Nubwo bimeze bityo, operasiyo iyobowe na Gen Chico n’abarimo Colonel Serge Monga Nonzo na Donatien Bawili irakomeje.

Abakurikiranira hafi iby’intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo bemeza ko bigoye gutandukanya ubutegetsi bwa RD Congo n’umutwe wa FDLR kuko wahawe indaro, ndetse ukagera no mu barinda Tshisekedi.

TAGGED:FDLRfeaturedOmegaTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyanza: Abaganga Batanze Ubuhamya Mu Rubanza Ruregwamo Abapolisi
Next Article Mu Rwanda Hadutse Indi Ndwara ‘Ikomeye’
1 Comment
  • Isma says:
    28 September 2024 at 2:19 pm

    Ariko kweli hari ibintu mbona kandi nkumva ntazi icyo abantu bakora. Ni gute umuntu cg abantu bamenya inkuru yo kwica uyu nuyu bakabimenya na operation itarakorwa? Ubwo biba bikiri inkuru? Cg ni ISUPU?? Ngicyo igisirikare rero Tshisekedi afite umwuga wacyo. Ariko akore iyo bwabaga naho ubundi akaburiwe n’impongo….

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu mahanga

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?