Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC Irataka Ko Impunzi Z’Abanya Centrafrique Zinjira Ku Bwinshi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

DRC Irataka Ko Impunzi Z’Abanya Centrafrique Zinjira Ku Bwinshi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 May 2025 6:20 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ibi biremezwa n’Umudepite wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Grâce Neema wabwiye uhagarariye UNHCR muri gihugu cye ko mu Ntara ya Bas -Uele hari kwinjira impunzi nyinshi ziva muri Centrafrique.

Kandi avuga ko ikibazo gihari ari uko abahunga basanga batarateguriwe neza aho bazaba n’uko bazabaho, akifuza ko hagira igikorwa kugira ngo babeho neza, batazateza ibibazo abo basanze.

Abenshi mu binjira batunguka ahitwa Zapay, iri ahitwa Sasa, muri Teritwari ya Ango, mu Ntara ya Bas-Uele.

Depite Neema usanzwe uhagarariye iriya Ntara mu Nteko avuga ko igiteye inkeke kurushaho ari uko abahunga Centrafrique baza ari benshi kuko mu gihe gito bamaze kuba 47 000.

Ati: ” Turi mu gihe kibi kandi gishobora kuba kibi kurushaho niba nta gikozwe”.

Radio Okapi yanditse ko Depite Neema yari aherutse kugeza ku Nteko ubusabe bw’uko ikibazo kiri mu Ntara ahagarariye cyakwitabwaho mu maguru mashya.

Centrafrique iherereye mu Majyaruguru ya DRC.

Umupaka ugabanya DRC na Centrafrique ureshya na Kilometero 1,747, intara zayo zikora kuri DRC ni Mbomou, Haut-Mbomou, Basse-Kotto na Lobaye.

Hari kandi inzuzi zigabanya ibi bihugu ari zo Ubangi na Mbomou.

TAGGED:AbaturageCentrafriqueDepiteDRCfeaturedGuhungaImpunzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RDF Iri Kubaka Igisirikare Cya Mozambique Kirwanira Ku Butaka
Next Article Rwanda: Abakobwa Biga Amashuri Mato Ni Benshi, Bakagabanuka Muri Kaminuza…
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukerarugendoUbukungu

Kinigi: Abaturiye Ahazagurirwa Pariki Bahawe Uburyo Bwo Kwihaza Mu Biribwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC Ntishaka Ubuhuza Bwa Thabo Mbeki 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?