DRC Irataka Ko Impunzi Z’Abanya Centrafrique Zinjira Ku Bwinshi

Ibi biremezwa n’Umudepite wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Grâce Neema wabwiye uhagarariye UNHCR muri gihugu cye ko mu Ntara ya Bas -Uele hari kwinjira impunzi nyinshi ziva muri Centrafrique.

Kandi avuga ko ikibazo gihari ari uko abahunga basanga batarateguriwe neza aho bazaba n’uko bazabaho, akifuza ko hagira igikorwa kugira ngo babeho neza, batazateza ibibazo abo basanze.

Abenshi mu binjira batunguka ahitwa Zapay, iri ahitwa Sasa, muri Teritwari ya Ango, mu Ntara ya Bas-Uele.

Depite Neema usanzwe uhagarariye iriya Ntara mu Nteko avuga ko igiteye inkeke kurushaho ari uko abahunga Centrafrique baza ari benshi kuko mu gihe gito bamaze kuba 47 000.

- Kwmamaza -

Ati: ” Turi mu gihe kibi kandi gishobora kuba kibi kurushaho niba nta gikozwe”.

Radio Okapi yanditse ko Depite Neema yari aherutse kugeza ku Nteko ubusabe bw’uko ikibazo kiri mu Ntara ahagarariye cyakwitabwaho mu maguru mashya.

Centrafrique iherereye mu Majyaruguru ya DRC.

Umupaka ugabanya DRC na Centrafrique ureshya na Kilometero 1,747, intara zayo zikora kuri DRC ni Mbomou, Haut-Mbomou, Basse-Kotto na Lobaye.

Hari kandi inzuzi zigabanya ibi bihugu ari zo Ubangi na Mbomou.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version