Hashize iminsi mike ahitwa Mishipo muri Teritwari ya Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri DRC hadutse abantu babarirwa mu ijana bayobowe n’uwitwa Mudayonga bivugwa ko bakorana na FDLR kandi bitwaje intwaro n’amasasu byinshi.
Ibyabo byakuye abantu umutima, batangira kwibaza iby’abo barwanyi n’icyo bagamije.
Abo barwanyi bahise bajya guca ingando ahitwa Makungurano, bahageze basaba abahatuye bose guhambira utwabo, bababwira ko ubwo butaka babuguze n’umuntu batababwiye uwo ari we.
Radio Okapi( Radio ikorera muri DRC ikaba yarashinzwe na UN) yanditse k’urubuga rwayo rwa murandasi ko kuva abo barwanyi bagera muri kiriya gice, hadasiba kumvikana amasasu, bigakura benshi umutima.
Abahatuye basabye ubuyobozi bw’ibanze gukorana n’ubw’Intara ndetse n’ubw’igihugu muri rusange bakareba iby’abo barwanyi kugira ngo bidakomera bikazambya iby’amahoro bumvaga bivugwa muri iki gihe.
