DRC Ntishaka Ubuhuza Bwa Thabo Mbeki 

Minisitiri ushinzwe kuvugira Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo Patrick Muyaya yavuze ko igihugu cye kitifuza ko uwahoze ayobora Afurika y’Epfo Thabo Mbeki agira uruhare mu kubanisha abanyapolitiki b’iki gihugu.

Muyaya avuga ko ibyo Mbeki ashaka bidafite umwanya mu kubanisha abatuye iki gihugu ahubwo ko muri iki gihe igikwiye guhabwa umwanya ari ibiganiro by’ubuhuza bifitwemo uruhare na Amerika na Qatar.

Thabo Mbeki arifuza ko abanyapolitiki ba DRC bahurira hamwe mu biganiro byatuma hashyirwaho umurongo mugari wa Politiki watuma igihugu kizagira umutekano urambye.

Mbeki avuga ko byaba byiza ibyo biganiro bibaye mu ntangiriro za Nzeri, 2025, bikabera muri Afurika y’Epfo.

Muyaya na Perezida Tshisekedi bavuga ko umuti wa Mbeki uje ukererewe, bityo ko utagikenewe.

Bashima umuhati wose wo kugarura umutekano n’amahoro, ariko bakavuga ko icyangombwa muri iki gihe ari ugukurikiza ibikubiye mu masezerano hagati ya Kigali na Kinshasa ndetse no kureba uko ibiganiro na AFC/M23 byazagera k’uguhagarika intambara mu buryo burambye.

Mu mwaka wa 2002 nabwo Thabo Mbeki yagerageje guhuza ibice byarwanaga mu Burengerazuba bwa DRC, hakaba hari mu biganiro byabereye i Pretoria muri Afurika y’Epfo.

No mu myaka yakurikiye nabwo yakoze byinshi ngo habeho guhuza ibice byari bihanganye muri kiriya gice cya DRC n’ubwo ibintu bitabuze kuzamba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version