Haganiwe Uko UNHCR Yakomeza Imikoranire N’ u Rwanda 

Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi Fillipo Grandi, baganira uko imikoranire yakomeza mu rwego rwo kwita ku mpunzi.

U Rwanda rusanzwe rucumbikiye impunzi z’Abarundi n’Abanyecongo 130,000.

Nk’uko bimeze ku bindi bihugu, narwo rutegetswe n’amasezerano mpuzamahanga kwakira abaruhungiyeho.

Ni muri urwo rwego Kagame na Grandi baganiriye uko impunzi zarushaho kurindwa, zikitabwaho binyuze mu kuzishyira mu buzima bwiza no gushaka umuti waramba watuma ubuhunzi mu Karere u Rwanda ruherereyemo budakomeza kuba karande.

Mbere yo kwakira na Kagame, Grandi yabanje kuganira kuganira na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi (Rtd) Major General Albert Murasira nawe baganira ku mikoranire mu rwego rwo gutuma impunzi zibaho ziba mu Rwanda zibaho neza.

Mbere yo kuza mu Rwanda, Grandi yabanje muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, igihugu kirusha ibindi impunzi nyinshi mu Rwanda.

Hashize ukwezi u Rwanda na DRC bisinyanye na UNHCR amasezerano yo kwita ku mpunzi harimo no kuzicyura.

Hari gahunda y’u Rwanda y’uko impunzi zimaze igihe zirubamo hazarebwa uko zatuzwa nk’abandi baturage.

Ni imikoranire rushaka ko izagerwaho binyuze mu bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa barimo na UNHCR.

Ntituramenya niba mu ruzinduko rwe, Grandi azajya no mu Burundi, ikindi gihugu gifite impunzi nyinshi mu Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version