Mu Tugari twa Kaguhu mu Midugudu ya Myase na Nyarusizi n’ Akagari ka Nyabigoma mu Midugudu ya Gahura na Nyakigina mu Murenge wa Kinigi hatashywe umushinga wo kuzamura imibereho myiza y’abaturage bahoze batuye mu bice bigiye kwagurirwamo Pariki y’Akagera.
Mu myaka 20 ishize, u Rwanda rwatangije umushinga w’igihe kirekire wo kwita ku ngagi zo mu birunga hagamijwe kuzirinda ba rushimusi bari hafi kuzimara.
Kuva icyo gihe, zariyongereye k’uburyo ubu zirenga 1000 kandi zikomeje kubyara.
Ubwinshi bwazo bwatumye biba ngombwa ko ubuso bw’aho zituye bwagurwa.
Ubusanzwe Pariki y’ibirunga (igice cy’u Rwanda)muri iki gihe ifite ubuso bwa Kilometero kare 160 kandi mu kuyagura hazongerwaho ubungana na 26%.
Ikora kuri Musanze, Rubavu, Nyabihu na Burera.
Kugira ngo abaturage bahoze batuye ahagiye kwagurirwa iyo Pariki bazabeho neza aho bimuriwe, Leta y’u Rwanda ibicishije muri RDB n’abafatanyabikorwa yatangije imishinga ibagenewe.
Umuyobozi wa RDB Jean Guy Afrika wari umushyitsi mukuru mu gikorwa cyo gufungura imirima izakorerwamo ubuhinzi bwa kijyambere mu kariya gace yavuze ko bikwiye ko mu gusaranganya ibiva mu kwita ku ngagi , abaturiye ibirunga bahabwa iby’agaciro nka biriya.
Ati: “Amafaranga yavuye muri uyu muhati niyo atanga ibi byiza mureba dutangiza uyu munsi. Kandi mu myaka 20 yahise hari imishinga ifite agaciro ka Miliyari Frw 18 yshyizwe mu gutuma abahoze baturiye Pariki y’ibirunga babaho neza”.
Ayo mafaranga yose agize 10% by’ayo gusura Pariki y’ibirunga byinjirije u Rwanda.
Ubuhinzi bwa kijyambere buzakorerwa muri kariya gace buzifashisha kuhira no gukoresha ifumbire n’imiti yica udukoko mu rwego rwo kurwanya ibyonnyi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Telesphore Ndabamenye yavuze ko n’ubusanzwe ubuhinzi bukorerwa ku buso buto ari bwo ntego ya Guverinoma.
Inzu zizakorerwamo buriya buhinzi ni eshatu, imwe ikaba iyo guhingamo(greenhouse) indi ikaba yo kubikamo umusaruro ngo utangirika n’indi yo guhuguriramo abahinzi.
Abantu bo mu miryango 510 nibo bazungukira mu gukoresha neza iki gikorwaremezo.
Dr. Ndabamenye avuga ko isoko ry’Intara y’Amajyaruguru nirahazwa n’umusaruro wo muri buriya buhinzi, izindi ntara nazo zizagemurirwa.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Maurice Mugabowagahunde yasabye abaturage gukomeza kwita kuri iriya Pariki, ababwira ko ibiyivamo muri iki gihe ari ishusho y’ibishobora kuboneka iyo abantu bafatanyije kandi bakita ku bibakijije.
Inzu zo gukoreramo ubuhinzi bwa kijyambere zatashywe kuri uyu wa Gatanu zifite agaciro ka Miliyoni Frw 10.
Tariki 05, Nzeri, 2025 mu Kinigi hazabera umuhango wo kwita amazina abana 40 b’ingagi bavutse hagati ya 2024 na 2025 kuko kwita izina bitakozwe muwa 2024 kubera indwara ya Marburg.