Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC Ntishyira Mu Bikorwa Ibyo Yasinyiye- Alain Mukuralinda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

DRC Ntishyira Mu Bikorwa Ibyo Yasinyiye- Alain Mukuralinda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 January 2023 4:22 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Alain Mukuralinda
SHARE

Mu kiganiro kihariye Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukuralinda yahaye Taarifa kubyo Perezida Tshisekedi aherutse gutangaza by’uko u Rwanda ari rwo ntandaro y’umutekano muke mu Karere kose, yavuze ko ahubwo ari we[Tshisekedi] udashyira mu bikorwa ibyo yasinyiye i Luanda n’i Nairobi.

Si i Luanda gusa kuko, nk’uko Mukuralinda abivuga, n’amasezerano y’i Nairobi ntayo Guverinoma ya Kinshasa ishyira mu bikorwa uko yakabaye.

Ubwo yasubizaga ku kibazo yabajijwe n’Umuyobozi wa RDB akaba n’umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda witwa Clare Akamanzi ku mpamvu ituma igihugu cye kidakora ibyo kiyemeje ngo amahoro ahinde mu Karere, Perezida Tshisekedi yavuze ko u Rwanda ahubwo u Rwanda ari rwo rutuma EAC idatekana.

Kuri iyi ngingo ariko, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukuralinda yabwiye Taarifa ko ahubwo bisa n’aho Tshisekedi ‘atazi’ ibibera mu gihugu cye.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Avuga ko kuvuga ko u Rwanda ari rwo rutuma igihugu cye gihungabana ari ukutamenya ibibera iwe cyangwa akabyirengagiza nkana.

Yatanze urugero rw’igitero cy’iterabwoba giherutse kubera i Kasindi gikozwe n’umutwe wakigambye wa ADF.

Mukaralinda ati: “ Ubwo se ibyo  bizamo u Rwanda gute?”

Avuga ko hari umujenerali wo muri DRC uherutse kugaragara mu mashusho ashinja Umuyobozi muri imwe mu Ntara za DRC kugira uruhare mu kubaho kwa CODECO.

Uyu ni umwe mu mitwe y’iterabwoba yaciye ibintu muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

- Advertisement -

Alain Mukuralinda avuga ko kurenga kuri ibyo bimenyetso( ni bimwe mu bindi byinshi nk’uko abivuga) ugashinja u Rwanda guhungabanya igihugu cyawe byaba ari ukurengera.

Ati: “ Ko ari abayobozi ba DRC bashinjanya ubwabo uhera he uvuga ko harimo u Rwanda?”

Ari ADF ari na CODECO yose ni imitwe y’inyeshyamba imaze igihe ikora ubwicanyi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ku ngingo y’uko u Rwanda rushinjwa kuba rushoza urugomo n’ahatari muri DRC, Alain Mukuralinda avuga ko ibyo ari imvugo ubuyobozi bwa DRC bwiyemeje gukoresha uko byagenda kose ngo busige u Rwanda icyasha.

Avuga ko hari imvugo Guverinoma ya Repubulika ya Congo yiyemeje gukwirakwiza hose kugira ngo ihunge inshingano zayo.

Iyo mvugo ni iyo kuvuga ko ibibi byose biba muri DRC n’ahandi, biterwa n’u Rwanda.

Mukuralinda avuga ko Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo idashaka gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano y’i Luanda.

Yatanze urugero rw’uko mu gace ka munani(n) kagize ariya masezerano havugwamo ko bagomba kwiga ikibazo cy’impunzi zose zigasubira mu bihugu zaturutsemo.

Ni umwanzuro Tshisekedi ubwe yashyizeho umukono, bikaba bivuze ko yemeye ko ibiwukubiyemo bizashyirwa mu bikorwa.

Kubishyira mu bikorwa bivuze ko n’abaturage ba DRC bahungiye mu Rwanda bagomba gutaha iwabo.

Nta gihe kinini gishize hari bamwe mu banyapolitiki bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bavuze ko ibyo bidashoboka.

Mu minsi mike ishize Umukuru w’Inteko ishinga amategeko ya DRC  aherutse kuvugira mu Bubiligi ko nta muntu wo muri M23 cyangwa indi mitwe bazigirana ibiganiro.

Kuba abayobozi berura bakavuga ibi, byerekana ko badashyigikiye ibyo Umukuru w’igihugu cyabo n’itsinda rye bashyizeho umukono mu masezerano yasinyiwe i Luanda ndetse n’i Nairobi.

Umuvugizi wungirije  wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukuralinda yavuze ko ikindi cyerekana ko ubuyobozi bwa DRC budashaka gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano bwiyemeje ni uko kuri uyu wa 18, Mutarama, 2023 abaturage bashutswe bajya kwigaragambya bamagana ingabo za EAC Force zemeranyijweho.

Taarifa ifite amakuru avuga ko mu gihe gito gishize hari bamwe mu basirikare boherejwe i Goma gushishikariza abaturage kwamagana ziriya ngabo.

Mukuralinda avuga ko abaturage batabwiwe zimwe mu ngingo zikubiye mu masezerano yasinywe n’abakuru b’ibihugu.

Muri izo ngingo harimo ko mu bice M23 izajya ivamo hazajya hashyirwa icyo bita ‘zone tampos’ kugira ngo nyuma hazahabwe ingabo za Leta.

Bisa n’aho hari amakuru abaturage batahawe ku ngingo zikubiye muri ariya masezerano, ibi bigatuma bashukwa bagakora ibintu bidakwiye.

Hari icyizere byanze bikunze…

Alain Mukuralinda yabwiye Taarifa ko afite icyizere ko ‘byanze bikunze’ Guverinoma ya DRC izashyira ubwenge ku gihe, ikemera gushyira mu bikorwa ingingo zose zikubiye mu masezerano agamije kuzana amahoro mu Burasirazuba bwa kiriya gihugu.

Iki cyizere agashingira ku ngingo y’auko abahuza muri iki kibazo babishyiramo imbaraga kandi bagakora k’uburyo ibikubiye mu masezerano byose bishyirwa mu bikorwa.

Ati: “Ibintu bigomba kujya mu nzira nziza.  N’ubwo Guverinoma ya DRC idakurikiza ibyo Perezida wabo yashyizeho umukono, dufite icyizere ko ibintu bizagenda neza. N’ubwo hari ibitagenda neza, ariko umuhuza ari gukora uko ashoboye ngo ibintu bizagende neza.”

Icyakora ngo ni ikibazo kigomba gukemurwa harebwe imitwe yose muri rusange ikarwanywa aho kwibasira umwe.

TAGGED:CODECOfeaturedGuverinomaM23MukuralindaRwandaTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Goma-DRC: Abanyamakuru Bafunzwe Abandi Bakomerekera Mu Kazi
Next Article Rwanda: Hamwe Mu Hakenewe Impinduka Mu Misoro Ni Mu Y’Ubutaka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?