Kuri uyu wa Mbere imirwano ikomeye yakomeje hagati ya M23 n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, buri ruhande rushaka kwigarurira agace ka Lubero muri Kivu y’Amajyaruguru.
Radio Okapi ivuga ko urugamba rwahinanye hagati y’ibice byombi irakomeza kugeza no kuri uyu wa Kabiri tariki 17, Ukuboza, 2024.
Iki kinyamakuru kivuga ko M23 ari yo yateye ibirindiro by’ingabo z’iki gihugu biherereye ahitwa Matembe.
Ni agace izi ngabo zari ziherutse kwihurizamo nyuma y’imirwano yazihuje na M23 yabaye muri byumweru bike bishize.
Ako gace gaherereye mu bilometero 60 uvuye ahitwa Lubero-Centre.
Uruhande rwa FARDC ruvuga ko rwakije umuriro kuri M23 ndetse ko ibintu byamaze gusubira ku murongo.
Colonel Alain Kiwewa uyobora Lubero avuga ko ingabo z’igihugu zasubije ibintu mu buryo.
Yagize ati: “ Ndabwira abaturage ko bakwiye gutuza, bakumva ko ingabo zabo zashyize ibintu ku murongo. Ibihe turimo si ibya Perezida, si ibya Adiministrateri, si ibya Jenerali ahubwo ni ibya buri wese”.
Amakuru avuga ko buri ruhande rwakusanyije intwaro n’abasirikare, bikerekana ko imirwano ishobora gukomeza kandi igakomera.
Taarifa Rwanda yagerageje kuvugana na Colonel Willy Ngoma uvugira ishami rya gisirikare rya M23 ngo agire icyo adutangariza ku bivugwa n’uruhande bahanganye ariko ntarasubiza ubutumwa bwo kuri WhatsApp.
Igihe cyose yagira icyo abivugaho, abasomyi babimenyeshwa.
Imirwano ikomeye hagati y’impande zombi iravugwa nyuma y’uko inama yari bubere muri Angola ngo iganire ku igaruka ry’amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, isubitswe.
Yari buhuze Perezida Kagame na mugenzi we wa DRC Felix Tshisekedi, ikabera muri Angola kuri iki Cyumweru tariki 15, Ukuboza, 2024.