DRC: Tshisekedi Yategetse Ingabo Ze Kwisubiza Aho M23 Yafashe

Mu gihe M23 ikomeje gufata ibice byinshi bya DRC, ku rundi ruhande Perezida wa DRC Felix Tshisekedi yategetse ingabo ze kwambura izo nyeshyamba ibice byose zari zarafashe.

Nyuma ya Kanyabayonga, ahandi izi nyeshyamba zafashe ni Luofu na Kayna.

Bikirangiza kuba Perezida Tshisekedi yahise ateranya inama nkuru y’umutekano by’igitaraganya.

Minisitiri Patrick Muyaya yavuze ko Perezida Tshisekedi yamaze amasaha atatu aganira n’abakuru b’igisirikare ku bijyanye n’uko ibintu byifasha kandi by’umwihariko bavuze ku biri kubera muri Kanyabayonga.

- Advertisement -

Muyaya yavuze ko Perezida Tshisekedi yasabye abasirikare gusubiza ibintu mu buryo no kwambura inyeshyamba za M23 ibindi bice zafashe.

Urubyiruko rwo mu mujyi wa Butembo ruherutse gukora imyigaragambyo yo kwamagana uburyo ingabo za Leta ya Congo zatsinzwe muri Kanyabayonga.

Ubwo yavugaga ku bwigenge bw’igihugu cye kimaze imyaka 64 kigenga, Tshisekedi yagarutse ku buryo umutekano utameze neza mu gihugu ariko avuga ko Leta yashyize imbaraga nyinshi mu gisirikare kugira ngo kirusheho gukomera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version