DRC: Ubutegetsi Bwaciye Ibikorwa Byose By’Ishyaka Rya Kabila 

Mu gihe cy’umunsi umwe ageze muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Joseph Kabila yahuye n’amakuru y’uko Ishyaka rye Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie (PPRD) ryafatiwe ibihano byo guhagarikwa ku butaka bwose bwa DRC.

Indi ngingo yamufatiwe ni uko n’ibyo atunze byose bihita bifatirwa ntashobore kugira icyo abikoraho.

Ni imitungo yimukanwa n’itimukanwa.

Ubutegetsi bwa DRC kandi buvuga ko hagiye gutangizwa uburyo bwo gukurikirana mu butabera yaba Kabila n’abo bafatanyije muri Politiki bagize ishyaka PPRD/FCC.

- Kwmamaza -

Abayobozi ba DRC bavuga ko kurega Kabila biri mu kumukurikiranaho gukorana n’abateye igihugu barimo AFC/M23.

Indi ngingo ivugwa ni uko abo mu Ishyaka rye bose bakomanyirijwe ngo batazajya bagirira ingendo mu gihugu aho bashatse hose.

Joseph Kabila yageze muri DRC kuri uyu wa Gatanu aturutse muri Afurika y’epfo Aho yari amaze igihe aba.

Yari aherutse kubwira Jeune Afrique ko azagaruka iwabo gutanga umusanzu we mu gushakira igihugu amahoro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version