DRC: Ubwoba Bw’Uko Ikirunga Cya Nyamuragira Cyaruka Ni Bwinshi

Ikigo gishinzwe kugenzura ibirunga giherereye i Goma cyasabye abaturage b’aho kuba biteguye ko igihe icyo ari cyo cyose bahunga kubera ko hari ibimenyetso by’uko ikirunga cya Nyamuragira ‘gishobora’ kuruka.

Ni ibimenyetso byatangiye kugaragara guhera kuri uyu wa Mbere taliki 13, Werurwe, 2023 ku gasongero kacyo.

Ibyo bimenyetso bigizwe n’umwotsi n’ivu bizamuka ku munwa wacyo kandi ibi ni bimwe mu bimenyetso bikomeye biteguza ko ikirunga kiba gishobora kuruka.

Ikindi kimenyetso abahanga basanze cyerekana ko ikirunga kiba kiri hafi kuruka ni uko inyamaswa zikurura inda( imiserebanya, ibikeri, inzoka…) zitangira guhunga.

- Advertisement -

Zihunga kuko imibiri yazo iba yamaze kumva ibimenyetso mpuruza by’uko mu nda y’isi hari ibidasanzwe biri kuhakorerwa.

Ikirunga cya Nyamuragira giherereye muri Kivu ya Ruguru muri Repubulika ya Dekokarasi ya Congo.

Cya kigo gishinzwe kugenzura ibirunga biri mu Karere u Rwanda ruharereyemo (kitwa Goma Volcano Observatory)  gitangaza ko ‘ibipimo bihari by’iruka’ bivuga ko hari ibikoma byoroshye biri kuva ku ndiba kugera hejuru y’ikirunga cya Nyamuragira.

Ibyo bikoma nibyo bita abahanga bita ‘lava’ kandi biba bishyushye ku gipimo kiri hejuru ya 30,000 °C.

Iki gipimo cy’ubushyuhe kiswe Celsius bitewe n’uko uwagihimbye yitwaga Anders Celsius (1701–1744) akaba yari umuhanga mu by’ikirere wo muri Suède.

Iki nicyo gikoresho bakoresha bapima ubushhyuhe bwa Celsius

Ihame ku miterere  n’imikorere y’ibirunga ni uko uko ibiva mu nda yabyo bishyuha cyane ari nako byihuta iyo ikirunga kibisohoye.

Impuguke zo muri cya kigo twavuze haruguru zivuga ko kiriya kirunga kirutse muri iki gihe ibikoma byashokera muri Pariki y’Igihugu ya Virunga.

Abatuye n’abaturiye umujyi wa Goma basabwe kwitondera amazi bogesha ibyombo( amasahane, amasafuriya..) kuko ashobora kutozwa neza hagasigaraho ivu ryavuye mu kirunga kandi iryo vu ni uburozi bukomeye.

Abakora ingendo zo mu kirere basabwe gukurikiza ibyerekezo birinda kunyura hejuru ya Pariki y’Igihugu ya Virunga.

Guverineri wa gisirikare w’Intara ya Kivu ya Ruguru, Lt Gen Constant Ndima Kongba yasabye abaturage gutuza bagategereza ibitangazwa.

Muri Gicurasi  2021, nabwo byari byatangajwe ko iki kirunga cyarutse ariko haza amakuru avuguruza avuga ko habayeho kwikanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version