Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Umugaba Mukuru W’Ingabo Yavanywe Mu Nshingano
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

DRC: Umugaba Mukuru W’Ingabo Yavanywe Mu Nshingano

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 December 2024 3:47 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Gen Tshiwewe Songesha Christian
SHARE

Perezida Félix Tshisekedi yashyizeho umugaba mukuru w’ingabo mushya Lt. Gen  Banza Mwilambwe Jules wasimbuye Gen Tshiwewe Songesha Christian.

Gen Tshiwewe Songesha Christian yagiye muri uyu mwanya mu mwaka wa 2022 ariko ubu yagizwe umujyanama mu bya gisirikare wa Perezida Tshisekedi.

Kugira ngo ibi bimenyekane, byanyuze mu itangazo ryaciye kuri Televiziyo y’igihugu risomwa mu Gifaransa ariko turishyize mu Kinyarwanda ryagiraga riti: “Bitewe no kuba ari ngombwa kandi byihutirwa, inama nkuru yateranye ku gitekerezo cya guverinoma itegetse ko Banza Mwilambwe Jules agizwe umugaba mukuru w’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo”.

Izo mpinduka zibaye mu gihe imirwano ikomeye ikomeje hagati ya M23 n’ingabo za DRC ikomeje mu gace kitwa Lubero mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Lt. Gen  Banza Mwilambwe Jules

Abandi bahawe inshingano zikomeye ni Lt Gen Ichaligonza Nduru Jacques, wagizwe umugaba mukuru wungirije w’ingabo ushinzwe ibikorwa bya gisirikare (‘opérations’) n’ubutasi bwa gisirikare.

Hari na Gen Maj  Makombo Muinaminayi Jean Roger wagizwe umugaba mukuru wungirije ushinzwe ubutasi bwa gisirikare.

Général de Brigade Mulume Oderwa Balola Jean Berchmans yagizwe umugaba mukuru wungirije ushinzwe za ‘opérations’.

Naho ‘Général de brigade’ Katende Batubadila Benjamin yagizwe komanda wungirije ushinzwe za ‘opérations’ n’ubutasi mu mutwe w’abarinda Perezida.

Perezida Tshisekedi yanashyizeho abakuriye uturere twa gisirikare (cyangwa ‘zones de défense’ mu Gifaransa), ndetse n’abakuru b’ibigo bya gisirikare bya Kitona na Kamina.

BBC yanditse ko Perezida Tshisekedi yagize Lt Gen Masunzu Pacifique yumukuru w’akarere ka gatatu ka gisirikare karimo n’Intara za Kivu ya Ruguru, Kivu y’Epfo na Ituri.

Impinduka zikomeye mu buyobozi bukuru bwa FARDC zaherukaga mu Kwakira (10) mu mwaka wa 2022, ubwo Tshisekedi yagenaga Tshiwewe – wahoze akuriye umutwe w’abasirikare bamurinda – Umugaba mukuru w’ingabo.

BBC kandi ivuga ko Lt Gen Banza Mwilambwe Jules ari umusirikare mukuru wize kurwanisha imbunda za rutura.

Mbere yuko agirwa umugaba mukuru w’ingabo, yari umukuru wungirije w’itsinda ry’abasirikare baba hafi ya Perezida mu kazi ka buri munsi (cyangwa ‘maison militaire’), wari ushinzwe za ‘opérations’ n’ubutasi.

Afatwa nk’umwe mu bizerwa cyane ba Perezida Tshisekedi, ndetse yigeze kuba komanda wungirije w’umutwe uzwi nka ‘Garde Républicaine’ w’abasirikare bamurinda.

TAGGED:featuredIgisirikareImpindukaIngaboTshisekediUmugaba
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tshisekedi Yatsembye Ko Atazigera Na Rimwe Aganira Na M23
Next Article Tshesekedi Yagiye Muri Congo Brazzaville
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Ushaka Kuyobora FERWAFA Afitiye Abasifuzi Gahunda Yo Kubahemba

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUmutekano

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?