Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yageze muri Congo Brazzaville mu rugendo azaganiramo na Perezida Denis Sassou N’gesso.
Perezidansi ya Congo Kinshasa ivuga ko mu biganirwa harimo ikibazo cy’umutekano w’Akarere ibihugu byombi birimo, muri Africa n’ahandi ku isi.
Tshisekedi yageze i Brazzaville kuri uyu wa Gatandatu aho yakiriwe n’abaturage b’igihugu cye.
Urugendo rwe ruje nyuma y’Icyumweru guhura kwe na Perezida Kagame bijemo ubwumvikane buke, gahunda igasubikwa.
Congo-Kinshasa n’u Rwanda ntibumvikana ku ngingo y’uko u Rwanda rusaba ko icyo gihugu kigirana ibiganiro na M23.
Mu nama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatanu, Perezida Tshisekedi yavuze ko igihugu cye kititeguye kuganira na M23 nk’uko byatangajwe na Minisitiri Patrick Muyaya.