DRC: Umusirikare Wa MONUSCO Yishwe

Abantu bataramenyakana barashe indege ya MONUSCO kuri iki Cyumweru taliki 05, Gashyantare, 2023 umuntu umwe mubari bayirimo ahasiga ubuzima, undi arakomereka cyane. Byabereye mu Mujyi wa Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Icyakora iriya ndege yaje kumanuka igwa i Goma.

MONUSCO yamaganye kiriya gikorwa kuko ngo kurasa indege yayo ari ukurengera cyane.

Yanibukije ko kurasa  ku ndege, imodoka cyangwa abasirikare bayo bishobora gufatwa nk’icyaha cy’intambara.

- Advertisement -

Kugeza ntiharatangazwa igihugu umusirikare waguye muri iriya ndege akomokamo.

Ubuyobozi bwa MONUSCO bwatangaje ko hagiye gutangira iperereza rizatuma hamenyekana abirashe iriya ndege n’abandi babigizemo uruhare.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version