Nigeria: Igihugu ‘Gicuruza’ Impinja

Nigeria nicyo gihugu gikize kurusha ibindi muri Afurika kandi ubu bukire bigaragara ko buzamara igihe nk’uko Ikigega mpuzamahanga cy’imari giherutse kubitangaza. Ni cyo gihugu kandi gituwe n’abantu benshi muri Afurika kuko ari miliyoni 213. Ibi ariko ntibibuza ko hari abakire b’aho bacuruza impinja ku bihumbi byinshi by’amadolari y’Amerika($).

Umujyi wabanje kugaragaramo ubu bucuruzi  ni Abuja.

Polisi yakoze uko ishoboye irabuhashya, ariko iza kwirara yibwira ko bwacitse none bwongeye kuzamuka.

Bizanayigora kubugabanya kubera ko bwamaze kugera ku ntera ikomeye.

- Advertisement -

Kugira ngo abakora buriya bucuruzi babone abana bahagije bo kugurisha, basanze  bagomba gushaka abasore bakiri bato( hari uherutse gufatwa basanga afite imyaka 17 y’amavuko) bo kujya batera inda abagore.

Uherutse gufatwa bamusanze mu nzu yo muri Leta yitwa Rivers afite abagore 10 ‘agomba’ gutera inda.

Hari undi mukwabo uherutse kubera ahitwa Obio-Akpor wafatiwemo abagore babiri umwe afite imyaka 30 undi afite imyaka 40 y’amavuko kandi babasanganye n’abandi bagore 19 ‘batwite’.

Umuvugizi wa Polisi muri kiriya gice witwa Grace Iringe-Koko yavuze ko bariya bagore bafashwe nyuma y’amakuru yari yarakusanyijwe ko hari inzu zishyirwamo abagore n’abakobwa bo guterwa inda kugira ngo abana bazabyara bazagurishwe.

Polisi ivuga ko umubyeyi ubyaye umwana muzima ahabwa byibura amafaranga yo muri Nigeria angana N500,000 ($1,100) ubundi agaha abo bantu uruhinja bakarujyana.

$1,100 angana na Frw 1,100,000.

Abo babyeyi babwiye Polisi ko ubukene bukabije ari bwo bwatumye bajya mu bucuruzi bw’ibibondo bibarutse.

Ni ubucuruzi bukomeye kuko buri henshi kandi abana bagurwa n’imiryango ikize ikabarera bakura ikabagira abacakara( abantu bakora badahembwa cyangwa se bahembwa ibihabanye cyane n’imvune zabo) bitaba ibyo bakagurishwa muri Aziya.

Abasore bishyurirwa gusambanya no gutera inda abagore baba barashyizwe mu bigo runaka.

Ibyo bigo  birimo ibyahoze ari amashuri, amarerero, za lodges n’ahandi nk’aho.

Impinja zigurwa cyane ni abahungu.

Umwe mu bakoze iperereza witwa Alabi Aruna avuga ko abana bagurwa hagati ya N1,500,000 ($3,125) ku bakobwa  na N3,500,000 ($7,260) ku bahungu.

Muri Nigeria hari ikibazo cy’uko imiryango ikize myinshi itabyaye abahungu bityo rero abana b’abahungu barahenze.

Umugore witwa Loveth avuga ko iyo bahurijwe muri bya bigo twavuze haruguru, bategekwa kuryamana n’abasore baba bahawe inshingano zo kubatera inda, ubundi bagahembwa.

Hagati aho baba bacunzwe n’abasore b’inkorokoro kugira ngo batazacika.

The East African yanditse ko ubukene no kuba henshi muri Nigeria nta buyobozi bufatika buhari, bituma ubucuruzi nka buriya bushoboka kandi ubwicamategeko bukogera.

Polisi ya Nigeria imaze gufata abantu 198 bari bari muri buriya bucuruzi mu myaka itanu ishize.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version