Abantu batanu barimo abarwayi batatu ba Maï-Maï ndetse n’abasirikare babiri b’ingabo za DRC baguye mu mirwano yaraye ibereye hafi y’urugo rw’Umuyobozi wungirije w’ingabo muri Butembo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru witwa Col Yvon Ngoy Kakese.
Radio Okapi yanditse ko biriya bitero byagabwe na Maï-Maï, ikaba iri mu mutwe mugari wa Baraka kuko muri iriya Ntara haba imitwe myinshi yitwa Maï-Maï.
Maï-Maï yagabye igitero ku birindiro by’aho uriya Colonel atuye mu rwego rwo kwihorera ku barwanyi bayo bari baherutse gufatwa n’ingabo za DRC zihakorera.
Umuvugizi w’ingabo za DRC zikorera muri kariya gace witwa Captaine Anthoine Mualushayi avuga ko kubera ko muri Butembo hari abantu benshi b’abagizi ba nabi bahacengeye, ingabo z’igihugu cye zizakora ibishoboka byose zikahagarura amahoro.
Ati: “ N’uwahakanaga mbere ko nta barwanyi ba Maï-Maï bari muri Butembo, ubu noneho ntiyahakana ko bahari kandi ku bwinshi. Ni ikintu kigaragara kandi tugomba kurwanya. Inshingano zacu ni ukugarura amahoro muri aka gace dushinzwe. Amahoro agomba kugaruka uko byagenda kose.”
Uyu musirikare avuga ko ibikorwa byo guhiga abarwanyi ba Maï-Maï bigikomeje kandi ko aho bazajya kwihisha bose bazahabasanga.
Colonel Yvon Ngoy Kakese nawe asaba abaturage kutita ku by’aba Maï-Maï ahubwo bagakomeza gukorana n’ingabo mu rwego rwo kubahashya.