Umusirikare muto utatangajwe amazina yarashe umuyobozi we ufite ipeti rya Captain aramwica. Yamujijije kumurira amafaranga y’agahimbazamusyi.
Byabereye i Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru amutsinda ahitwa Ngululu nk’uko Actualite.cd yabyanditse.
Yanditse iti: “Amakuru atubwira ko babanje gutongana kugeza ubwo umwe yarashe undi amuziza ko ngo yamuririye amafaranga y’agahimbazamusyi.”
Uwo musirikare yahise amurasa amutsinda aho, igikuba kiracika mu bantu bari aho, bariruka bajya kwihisha mu bigunda n’ibihuru biri hafi aho.
Uwakoze ibyo yahise afatwa na bagenzi be bari aho bamushyikiriza ubugenzacyaha bwa gisirikare ngo bumukoreho iperereza.
Itangazamakuru ryo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo rijya ryandika ko abasirikare ba DRC badahembwa neza ndetse hakaba n’ubwo abayobozi babo babanyaga amafaranga yabo.
Mbere ya Werurwe, 2025, umusirikare wa DRC muto yahembwaga $100 ku kwezi ni ukuvuga Frw 140,000 birengaho make, ariko ubu ahembwa $500 ni ukuvuga Frw 640,000.
Aya mafaranga yarongerewe bikorwa na Leta mu rwego rwo kuzamura ubushake bw’abasirikare ngo bahangane neza ku rugamba.


