Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC Yasabye Abadipolomate Bayo Bose Baba Mu Rwanda Gutaha
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC Yasabye Abadipolomate Bayo Bose Baba Mu Rwanda Gutaha

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 January 2025 1:07 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Kayikwamba Wagner
SHARE

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu nibwo bivugwa ko ubuyobozi bwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga bwa DRC bwasabye abadipolomate bayo bose bakoreraga i Kigali gutaha kandi ab’u Rwanda bakoreraga i Kinshasa nabo bagahagarika imirimo mu masaha 48 ari imbere.

Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua, byatangaje ko ibaruwa ibikubiyemo yagejejwe muri Ambasade y’u Rwanda i Kinshasa mu ijoro ryakeye.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb.Olivier Nduhungirehe yanditse kuri X ko nta mukozi wa Ambasade y’u Rwanda wari ugikorera muri Kinshasa.

Taarifa Rwanda ifite amakuru ko uwahakoreraga wa nyuma yatashye mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 24, Mutarama, 2025.

Yanditse ko ibaruwa yanditswe na bagenzi be bakora ububanyi n’amahanga muri DRC itujuje ibisabwa mu rwego rw’ububanyi n’amahanga.

Intandaro yabyo ngo ni uko M23 iri gusatira Goma kandi ubutegetsi bwa DRC bagashinja u Rwanda gushyigikira uyu mutwe.

Itangazo rya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga rya DRC.

Ibi ariko u Rwanda rwabihakanye kenshi, rukavuga ko ibibera muri kiriya gihugu bireba abaturage bacyo n’abakiyobora, ko niyo rwabizamo byaba byatewe na FDLR.

Uyu ni umutwe w’inyeshyamba zigizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi bafite ingengabitekerezo yayo.

Hashize igihe uwari Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa witwa Amb.Vincent Karega asabwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu kuhava.

TAGGED:AmbasadeCongofeaturedIntambaraKayikwambaKinshasaNduhungirehe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Harifuzwa Ko Ubucuruzi Hagati Ya Kigali Na Kampala Bugera Kure
Next Article Rusizi: Haravugwa Abanyeshuri Baroze Bagenzi Babo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?