Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu nibwo bivugwa ko ubuyobozi bwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga bwa DRC bwasabye abadipolomate bayo bose bakoreraga i Kigali gutaha kandi ab’u Rwanda bakoreraga i Kinshasa nabo bagahagarika imirimo mu masaha 48 ari imbere.
Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua, byatangaje ko ibaruwa ibikubiyemo yagejejwe muri Ambasade y’u Rwanda i Kinshasa mu ijoro ryakeye.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb.Olivier Nduhungirehe yanditse kuri X ko nta mukozi wa Ambasade y’u Rwanda wari ugikorera muri Kinshasa.
Taarifa Rwanda ifite amakuru ko uwahakoreraga wa nyuma yatashye mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 24, Mutarama, 2025.
Yanditse ko ibaruwa yanditswe na bagenzi be bakora ububanyi n’amahanga muri DRC itujuje ibisabwa mu rwego rw’ububanyi n’amahanga.
Intandaro yabyo ngo ni uko M23 iri gusatira Goma kandi ubutegetsi bwa DRC bagashinja u Rwanda gushyigikira uyu mutwe.

Ibi ariko u Rwanda rwabihakanye kenshi, rukavuga ko ibibera muri kiriya gihugu bireba abaturage bacyo n’abakiyobora, ko niyo rwabizamo byaba byatewe na FDLR.
Uyu ni umutwe w’inyeshyamba zigizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi bafite ingengabitekerezo yayo.
Hashize igihe uwari Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa witwa Amb.Vincent Karega asabwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu kuhava.