Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC Yasinyanye Na Amerika Amasezerano Yo Gucukura Amabuye Y’Agaciro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbukungu

DRC Yasinyanye Na Amerika Amasezerano Yo Gucukura Amabuye Y’Agaciro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 July 2025 2:36 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Kizito Pakabomba ahererekanya impapuro na Benjamin Katabuka.
SHARE

Perezida Félix-Antoine Tshisekedi aherutse guhagararira isinywa ry’amasezerano hagati ya Kinshasa na Washington yo gucukura amabuye y’agaciro. Ikigo cy’Abanyamerika kizakora ubwo bucukuzi kitwa Kobold Metals.

Minisitiri ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Kizito Pakabomba niwe wayasinye n’aho uruhande rwa Amerika rusinyirwa n’Umuyobozi Mukuru wa kiriya kigo muri DRC witwa Benjamin Katabuka.

Katabuka yavuze ko aya masezerano yasinywe mu rwego rwo kubahiriza amasezerano afatika hagati ya Leta zunze ubumwe z’Amerika na DRC ku byerekeye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ariko nanone hakarebwa uko amahoro muri iki gihugu yasagamba.

Benjamin Katabuka yagize ati: “ Hari icyizere ko isinywa ry’aya masezerano rizaba intangiriro y’imikoranire irambye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro hagati ya Leta zunze ubumwe z’Amerika na DRC”.

Ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano rizakorwa mu byiciro bitatu.

Ku ikubitiro, abahanga bo muri kiriya kigo bazajya mu gace bateganya gukoreramo buriya bucukuzi, bakusanye amakuru ku miterere y’ubutaka bw’aho.

Hazakurikiraho gutangira gucukura, bikorwe mu ikoranabuhanga rikoresha ubwenge buhangano.

Hamwe mu hantu ubwo bucukuzi buzakorerwa ku ikubitiro ni ahitwa Manono hasanzwe haba ibuya rya Lithium rishikirwa hasi hejuru n’ibigo bikomeye bikora ikoranabuhanga mu modoka zikoresha amashanyarazi, mudasobwa, telefoni, ibyogajuru n’ahandi.

Manono ni mu Ntara ya Tanganyika.

Benyamini Katabuka avuga ko DRC ifite ubukungu bwinshi mu butaka bwayo butarabarurwa ngo harebwe ingano yabwo n’akamaro bwagirira igihugu.

Yavuze ko uburyo bwa gatatu ari ubw’uko ikigo akorera nikirangiza gupima neza ubukungu buri mu butaka bwa DRC kizabutangaza kugira ngo abashaka kuhashora imari bahagane ari benshi.

Avuga ko mu rwego rwo guha abaturage ba Congo akazi, mu minsi iri imbere hari abayituye benshi bazatozwa iby’ubucukuzi bukoresheje ikoranabuhanga bityo bakazabugiramo uruhare rutaziguye.

Muri uwo mushinga kandi Abanyamerika bazubaka ibikorwaremezo mu bice bituriye ibirombe, bikazafasha abahatuye kugira ubuzima bwiza.

KoBold Metals ni ikigo gishora Miliyoni $ 100 buri mwaka mu mishinga y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro irenga 70 iri ku migabane itanu y’isi.

TAGGED:AgaciroAmabuyeCongoDRCfeaturedGusinya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article ICUKUMBUYE: Amashirakinyoma Ku Biherutse Gucikira Muri Château Le Marara
Next Article Umudipolomate Wo Muri DRC Yafatanywe Ibiyobyabwenge
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

‎Gasabo: Bafatanywe Ibilo 31 By’Urumogi Byavaga i Kirehe Bijya i Muhanga

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?