Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC:Inyeshyamba Za ADF Zishe Abantu 10
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

DRC:Inyeshyamba Za ADF Zishe Abantu 10

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 July 2022 8:09 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abaturage bo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bavuga ko abarwanyi ba ADF baherutse kubagaba ho ibitero bica abantu bagera ku 10.

Hagati aho ingabo za DRC nazo zivuze ibigwi ko zivuganye abarwanyi 22 bo mu mitwe itandukanye iri muri kiriya gice cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ni mu bitero izi ngabo zagabye muri kariya karere mu minsi irindwi ishize.

Inyeshyamba za ADF( Armed Democratic Forces (ADF) zivugwaho ko zagabye biriya byaguyemo bariya bantu hagati yo kuwa Gatandatu no ku Cyumweru mu minsi mike ishize.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Umuturage w’aho witwa Dieudonne Malangay wo muri Ituri yabwiye AFP ko mu mirambo babonye basanze harimo umwe watwitswe.

Hari n’ingo z’abaturage bashumitswe ziratwika mu gace kitwa Otmaber.

Imodoka nazo zahawe inkongi.

Umuvugizi w’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zikorera mu Ntara ya Ituri witwa  Lieutenant Jules Ngongo ntiyemeye gusubiza umubare nyawo w’abasivili bishwe na bariya barwanyi.

Icyo yavuze ni umubare w’abarwanyi ingabo z’igihugu cye zishe, ashimangira ngo ari abantu 22.

- Advertisement -

ADF ni umwe mu mitwe y’abarwanyi ibarirwa mu 120 ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Uyu mutwe ukomoka muri Uganda ariko wakuriye muri Repubulika ya Centrafrique, uza kumanuka ujya muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ubuyobozi bwa Uganda buherutse gutangira gukorana n’ubwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ngo bahashye ADF ariko kugeza n’ubu ntiraranduka burundu.

Imikorere ya ADF Iherutse Gushaka Guhungabanya U Rwanda Bigapfuba

 

TAGGED:AbarwanyiADFDRCfeaturedInyeshyambaUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubugenzacyaha Bwa Kenya Bwaje Kuganira N’Ubw’u Rwanda
Next Article Indege Z’Intambara Z’u Burusiya Mu Kirere Cya Finland Na Suède
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Frank Joe Mu Gahinda Ko Gupfusha Umugore We

Kabila Yambuwe Ubudahangarwa

RIB Yafunze Abanyamahanga Batatu

Gasabo: Hafashwe Abanigaga Abantu Bakabambura

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

UN N’u Rwanda Mu Bufatanye Bufite Agaciro Ka Miliyari $1

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Mu Nama Ihuza Afurika N’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Hagiye Kongera Kwibukwa Imiryango Y’Abatutsi Yazimye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Kamerthe Ntashira Amakenga Iby’Amasezerano Y’Amahoro Ya DRC N’u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?