DRC:Inyeshyamba Za ADF Zishe Abantu 10

Abaturage bo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bavuga ko abarwanyi ba ADF baherutse kubagaba ho ibitero bica abantu bagera ku 10.

Hagati aho ingabo za DRC nazo zivuze ibigwi ko zivuganye abarwanyi 22 bo mu mitwe itandukanye iri muri kiriya gice cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ni mu bitero izi ngabo zagabye muri kariya karere mu minsi irindwi ishize.

Inyeshyamba za ADF( Armed Democratic Forces (ADF) zivugwaho ko zagabye biriya byaguyemo bariya bantu hagati yo kuwa Gatandatu no ku Cyumweru mu minsi mike ishize.

- Advertisement -

Umuturage w’aho witwa Dieudonne Malangay wo muri Ituri yabwiye AFP ko mu mirambo babonye basanze harimo umwe watwitswe.

Hari n’ingo z’abaturage bashumitswe ziratwika mu gace kitwa Otmaber.

Imodoka nazo zahawe inkongi.

Umuvugizi w’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zikorera mu Ntara ya Ituri witwa  Lieutenant Jules Ngongo ntiyemeye gusubiza umubare nyawo w’abasivili bishwe na bariya barwanyi.

Icyo yavuze ni umubare w’abarwanyi ingabo z’igihugu cye zishe, ashimangira ngo ari abantu 22.

ADF ni umwe mu mitwe y’abarwanyi ibarirwa mu 120 ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Uyu mutwe ukomoka muri Uganda ariko wakuriye muri Repubulika ya Centrafrique, uza kumanuka ujya muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ubuyobozi bwa Uganda buherutse gutangira gukorana n’ubwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ngo bahashye ADF ariko kugeza n’ubu ntiraranduka burundu.

Imikorere ya ADF Iherutse Gushaka Guhungabanya U Rwanda Bigapfuba

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version